Donderdag, Desember 12, 2024
Donderdag, Desember 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeRDC: Croix- Rouge yahagaritse  imfashanyo yahaga impunzi

RDC: Croix- Rouge yahagaritse  imfashanyo yahaga impunzi

Komitee mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare Croux- Rouge(ICRC), yatangaje ko ihagaritse inkunga y’ibiribwa ku bimuwe n’intambara bari mu nkambi za Kanyabayonga – Burangiza – na Bulindi.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024 ,cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 30 Gicurasi 2024, nk’uko byatangajwe na Myriam Favier, ukuriye itsinda ry’abakozi ba Croux- Rouge i Goma, mu butumwa batambukije kuri X yahoze ari Twitter , yemeje ko ubushobozi bwo kwita kuri aba bimuwe mu byabo n’intambara bwababanye bucye , kandi imibare y’abahunga ikaba ikomeje kuzamuka buri munsi.

Madam Myriam yagize ati” Mu bantu 58000 bagenewe iyi nkunga ,twashoboye kwita gusa ku batarenze, 29046, abarengaho gato kimwe cya kabiri 1/2 , cy’abagenerwa bikorwa bose, yemeje ko ibi nabyo babigezeho ku bufatanye n’abakorerabushake baturutse hirya no hino mu gihugu, ICRC yatangaje ko abimuwe mu byabo n’intambara babayeho mu buzima bushaririye.

Bimwe mu by’ingezi aba bagizweho ingaruka n’ntambara bakeneye harimo ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by’isuku ndetse n’ubuvuzi, madam Myriam yaboneyeho gukangurira impande zishyamiranye koroshyamo abaturage bakabona agahenge, ni mu gihe abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga  bakomeje gusatira uyu mujyi wa Kanyabayonga.

Intambara abarwanyi ba M23 bari kurwana n’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Kinshasa , baherutse gutangaza ko biteguye guhangana n’ibitero byose bazagabwaho, bisobanuye ko mu gihe cyose Leta ya Kinshasa igitekereza gukemura ikibazo cyabo hakoreshejwe intambara ,bazarwana mpaka bakuyeho ubuyobozi bavuga ko bwibasira igice kimwe cy’Abakongomani.

Minisitiri mushya w’ingabo aherutse gutangaza ko mu minsi itarenze ijana azaba yatsinze bidasubirwaho abarwanyi ba M23 , asaba abacongomani bose ku muha ikizere no gutegereza igihe abahaye bakabona impinduka.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights