Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 08 Mutarama 2024; Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwasuzumye ubusabe bw’abantu babiri bwo gutesha agaciro amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’umwaka ushize.
Aya matora yabaye tariki ya 20 n’iya 21 Ukuboza 2023 akubiyemo aya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Komisiyo yigenga ishinzwe Amatora, CENI, yatangaje amajwi by’agateganyo, igaragaza ko Félix Tshisekedi uhagarariye Ihuriro Union Sacrée yagize 73.34%, akurikirwa na Moïse Katumbi wagize 18.08%, Martin Fayulu aza ku mwanya wa gatatu ku majwi 5.33%.
Umukandida wigenga Théodore Ngoy wagize 0.02% na David Eche Mpala utarigeze yiyamamaza batanze ikirego muri uru rukiko, barumenyesha ko aya matora yagaragayemo inenge nyinshi ritandukira ihame rya demokarasi, barusaba kuyatesha agaciro, akongera agategurwa.
Union Sacrée tariki ya 5 Mutarama 2024 yatangaje ko aya matora yubahirije ihame rya demokarasi, bityo ko CENI ikwiye gutangaza umukandida watowe by’ukuri n’abaturage.
Uru rukiko rwagejejweho iki kirego tariki ya 3 Mutarama 2024. Kuva uwo munsi rwari rufite iminsi 10 yo kugaragaza umwanzuro warwo, mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa burundu, cyangwa se bigateshwa agaciro.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO