Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeRDC: AFC iyobowe na Corneille Nangaa yungutse izindi mbaraga

RDC: AFC iyobowe na Corneille Nangaa yungutse izindi mbaraga

Urubyiruko rwa RDC kuri ubu biratangazwa ko rwamaze kuyoboka ku bwinshi ishyaka rya Alliance Fleuve Congo (AFC); Aba bayobotse biganjemo abo mugace ka Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

None tariki ya 06 Mutarama 2024 nibwo urubyiruko rutandukanye mu moko yose agize Abanyekongo, barahiriye kuyoboka Corneille Nangaa, uheruka gutangaza umutwe wa politike, ugamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Amakuru yatanzwe n’umunyekongo, Adam Chalwe, wagaragaye ku mashusho ari kumwe na Corneille Nangaa, ya hamije ko urubyiruko ibihumbi n’ibihumbi, bya basore bo mu Burasirazuba bwa RDC no mu bice byo muri Kisangani, bamaze kugera i Masisi na Rutsuru, gushyigikira Corneille Nangaa.

Corneille Nangaa, uheruka gutangaza uriya mutwe wa AFC, yemejeko uyu umutwe ukorana byahafi na M23, ko kandi ikigenderewe ari ugukuraho bidasubirwaho ubutegetsi bwa Kinshasa, buyobowe nabo yise amabandi.

Corneille Nangaa, ni umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, akaba azwiho kuba yarigeze kuyobora Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora (CENI), muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu aherereye i Rutsuru, mubice bigenzurwa n’Ingabo zitiriwe Ishamba ry’Isarambwe (M23), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights