Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, Abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge; barabyinira ku rukoma, nyuma yaho imitwe y’itwaje intwaro nka Red Tabara, Mai Mai, Ababembe ndetse n’ Abafurero basubiranyemo bityo ibi bikaba byatanze agahenge muri komine ya Minembwe no ku Banyamulenge muri Rusange.
Amakuru yizewe agera ku munyamakuru wa CorridorReports, avuga ko mu nkengero za Minembwe hari amahoro adasanzwe nyuma y’uko izi nyeshyamba zisanzwe zihohotera ubu bwoko za subiranyemo aho kugeza ubu Red Tabara yamaze kwitandukanya na Mai Mai ndetse no kurundi ruhande rukaba rugeretse hagati y’ Ababembe naba Abafurero!
Ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakurikira amakuru yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, muhora mubona impuruza, aho abagize ubwoko bw’Abanyamulenge bumvikana batakamba cyane, basaba ko amahanga yabatabara kuko “Barimo kwicwa mu buryo buteye ubwoba kandi bagasuhurwa n’ibyabo, birimo n’inka zicwa umusubizo”, ndetse kandi baranatinyutse bemeza ko ubwicanyi bari gukorerwa budasanzwe, bemeza ko busa na Jenoside.
Mu mboni z’Umunyamakuru wa CorridorReports, reka nsubize amaso inyuma nkwibutse kimwe mu byateye ubu bwicanyi kwiyongera, aho usanga ari ubufatanye bwari busigaye buranga amoko arimo Abafurero, Ababembe n’Abanyembe atavuga rumwe n’Abanyamulenge, bikiyongeraho uburyo bushya bwo kwica bukoreshwa, cyane cyane nko gutwika amazu.
Mu busanzwe intambara hagati y’Abanyamulenge b’aborozi, n’Abafurero b’abahinzi zahozeho, akenshi ugasanga bapfa ko inka z’Abanyamulenge zangije imyaka y’Abafurero n’ibindi nk’ibyo, amoko agaturana atumvikana ariko atanahemukirana bikabije.
Ibi kandi ni ko byari bimeze ku yandi moko akikije Abanyamulenge arimo Abanyembe n’Ababembe, ndetse mu bihe bitandukanye buri bwoko muri aya bwakunze kugirana amakimbirane n’Abanyamulenge nabo bazwiho kugira abasore b’indwanyi z’akataraboneka, gusa ugasanga izi ntambara zihuza Abanyamulenge n’ubundi bwoko bumwe, akenshi bikarangira bunatsinzwe.
Tugarutse k’unkuru yacu, Ku geza ubu biravugwa ko mu nkengero za Minembwekuri ubu hari amahoro, nyuma y’uko abanzi bahoraga babagabaho ibitero bigamije ku barimbura no gusenya aka karere, basubiranyemo.
Bamwe mubaganiriye na CorridorRepost bavuga ko bashimishijwe no kubana ziriya nyeshyamba zisubiranamo kuko zari zariyemeje kuri mbura Abanyamulenge muri ibi bice bya komine ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byishimo by’Abanyamulenge bya komotse ku mirwano iheruka, aho Maï Maï iyobowe na Gen.Hamuri YAKUTUMBA yasubiranyemo na BISHAMBUKE, kandi mbere y’uko BISHAMBUKE ya Ngomanzito isubiranamo na Maï Maï ya YAKUTUMBA, hari habanje isubiranamo rya Maï Maï ikiri hamwe, isubiranyemo na Red Tabara, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Uku gusubiranamo kw’iyi mitwe yahoraga ikorera hamwe mu kurwanya no kwica ubwoko bw’Abanyamulenge byatumye Abanyamulenge muri Komine ya Minembwe no mu nkengero zaho bagira amahoro n’umutekano mwiza. Ndetse kandi ngo bituma baragira Inka zabo zasigaye mu mutuzo.
Hagati aho, ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC, inyinshi ziherereye muri ibi bice byo mu Cyohagati, izindi ziri mu bice byo muri komine ya Minembwe ndetse na Kalingi, hagati ya Mikenke n’i Lundu.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO