Kivu y’amajyaruguru ho mu ifasi ya Beni mu gace ka Mayimoya mu mutwe wa Bambuba Kisiki, ADF yivuganye abantu 5 nyuma y’igitero izi nyeshyamba z’ingabo zishyize hamwe zahakoreye.
Amakuru corridorreport.com ikesha sosiyete sivile, aho yavuze ko ADF yitwikiriye iminsi mikuru ikica aba baturage. Ni nyuma y’uko ingabo zabarizwaga muri utwo duce zimuwe.
Sosiyete sivili iti: «Kugeza ubu, umubare w’agateganyo ni abantu 5 bishwe abandi benshi baburirwa irengero. Umwanzi yasahuye umutungo w’abaturage mbere yo kuva muri utwo duce nk’uko byatangajwe na Patrick Musubao, perezida wa sosiyete sivile.
Musubao atangaza ko ubwo icyo gitero cyagabwaga ku baturage ingabo za Kongo ku bufatanye n’iza Uganda, zatabaye kandi bombi bakurikirana ibyo byiheba bibakiza abaturage.
Ubusanzwe mutwe wa ADF ufite ibirindiro muri Kongo, ugizwe n’abarwanyi barwanya ubutegetsi muri Uganda. Hagati muri uyu mwaka wagabye igitero mu karere ka Kasese gihitana abanyeshuri hafi 40 mu burengerazuba bwa Uganda.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO