Rayon Sports igiye kugaruka ari nshya! Abacunguzi ba Rayon Sports bazanye igifurumba cy’amafaranga menshi
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kugarura abayiyoboye nyuma y’ibibazo imaranye iminsi biviramo n’umuyobozi wayo gusezera.
Ku munsi w’ejo tariki 17 Nzeri 2024, nibwo abayoboye ikipe ya Rayon Sports bibumbiye hamwe bakora inama yiga ku mibereyeho y’iyi kipe kugirango barebe uko bafata amafaranga bakayifasha muri iki gihe hataraboneka umuyobozi.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 13 Nzeri 2024, nibwo uwari umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yasezeye ku nshingano zo kuba umuyobozi w’iyi kipe kubera impamvu z’uburwayi yari amaranye iminsi butari bumwemerere gukomeza kuyobora.
Uyu muyobozi akimara gusezera nibwo benshi batangiye gusaba ko aba banyamafaranga bayoboye Rayon Sports bagaruka nyuma y’imyaka igera kuri 4 barashyizwe inyuma ariko ku munsi wejo hashize nibwo hagaragaye amafoto bari kumwe mu nama.
Amakuru ahari ni uko aba bagabo bamaze guhura bize ku kibazo cy’amafaranga ikipe ya Rayon Sports ifite bemera gutanga ibitekerezo kuri iki kibazo ndetse banatanga amafaranga y’ibanze yo gufasha Rayon Sports gutegura imikino 2 iri imbere harimo uwa Gasogi United ndetse na Rutsiro FC hagategerezwa igihe amatora azabera.
Abari bitabiriye iyi nama barimo Gacinya Chance Danny, Paul Muvunyi, Thaddeo ndetse n’abandi. Aba bagabo bayoboye Rayon Sports bakusanyije amafaranga arenga Milliyoni 600 nkuko birimo kuvugwa. Aya mafaranga agomba gufasha iyi kipe muri iyi minsi dore ko bivugwa ko iyi kipe yari ifite amadeni y’amafaranga atari macye.
Nyuma yaho Uwayezu Jean Fidel asezeye, ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwitegura uyu mukino ifitanye na Gasogi United ariko ibyo bikorwa byose bikomeza gutegurwa na Ngoga Roger wari Visi Perezida wa Kabiri
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO