Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi yatumije inama rukokoma nyuma y’ubutumwa bwa Corneille Nangaa maze batangaza...

Perezida Tshisekedi yatumije inama rukokoma nyuma y’ubutumwa bwa Corneille Nangaa maze batangaza icyo bagiye gukorera M23 byumwihariko

Nyuma kumva ubutumwa bwa Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 ndetse kuba amaze igihe yitegereza uko M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi mu burasirazuba bwa Congo; Perezida Félix Tshisekedi yahamaje inama idasanzwe igamije kureba uko Leta ya RDC yahagarika M23.

Tariki ya 29 Kamena 2024, inama rukokoma yateraniye i Kinshansa  ndetse kandi iyoborwa na Perezida Félix Tshisekedi we ubwe! Aya ni amakuru dukesha Televiziyo y’igihugu cya RDC aho Patrick Muyaya yatangarije abaturage iby’iyi nama.

Uyu muvugizi wa Leta Muyaya, yavuze ko iyi nama yitabiriwe n’abakora munzego zu mutekano, abasirikare bakuru n’abapolisi ndetse n’abaminisitiri.

Patrick Muyaya akomeza avuga ko iyi nama yayobowe na perezida wa Repubulika, kandi ko yarigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo igisirikare cy’iki gihugu hamwe n’abagifasha bahagarike abarwanyi ba M23 badakomeza kubohoza ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ibi ariko bibaye mugihe M23 ikomeje gufata ibindi bice ku muvuduko utari usanzwe, nyuma yo kwigarurira umujyi wa Kanyabayonga, bigaruriye ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024.

M23 yakajije umurego wo kubohoza ibindi bice, nyuma y’iminsi ibiri gusa, minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Judith Suminwa, yari yatangaje ko Ingabo ze ziri kongererwa imbaraga kugira ngo zihashye aba barwanyi ba M23, ibyo yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko rwa kazi yari yagiriye i Goma.

Muri icyo gihe yanavuze ko M23 izirukanwa maze igasubizwa iyo yavuye. Ibyo bibaye mu gihe M23 kuri uyu wa Gatandatu, yafashe utundi duce two muri teritware ya Lubero, nka hitwa Luofa, Kaina na Kirumba yo muri yi teritware ya Lubero. Ndetse kandi uyu mutwe wafashe n’ikambi y’igisikare yari ingenzi ku ruhande rw’ingabo za leta ya Repubulika  iharanira demokarasi ya Congo, iyitwa Kasando (uherereye mu ntera y’ibirometero nka 12 uvuye muri Kanyabayonga).

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko iyi nkambi y’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, M23 yayifatiyemo ibikoresho by’agisirikare byinshi, kandi ikaba yarimo abasirikare benshi, ndetse muribo abenshi ngo bakaba barahasize ubuzima.

Barimo Ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo, FDLR, FARDC n’abo mu ngabo za Sadc. Ibi bikaba bikomeje ku jegeza bidasanzwe ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Judith SUMINWA TULUKA Minisitiri w’Intebe nawe yari yitabiriye iyi Nama

Amafoto: Présidence RDC

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights