Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi yatanze itegeko ryo kurwana inkundura kugeza bometse u Rwanda kuri...

Perezida Tshisekedi yatanze itegeko ryo kurwana inkundura kugeza bometse u Rwanda kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Mu butumwa bwashyizwe hanze na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo, buvuga ko perezida Félix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce y’igaruriye no gutera u Rwanda ubutaka bwarwo bakabugira ubwa Congo.  

Ubu butumwa  Minisitiri Guy Kabombo yabushyize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x, rwahoze rwitwa Twitter.   

Sibyo byonyine kuko yanashyize hanze amashusho yerekana Perezida Félix Tshisekedi yerekwa ikarita y’igihugu cye, aho Tshisekedi Tshilombo yarikumwe n’umugaba w’ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa n’abandi basirikare bakuru.  

Muri ubwo butumwa Bwana Minisitiri w’ingabo Guy Kabombo avuga ko umukuru w’igihugu cyabo  yabasabye kwigarurira ibice byose ingabo z’iki gihugu zambuwe na M23 mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ariko bakanashoza intambara ku Rwanda.  

Yagize ati: “Félix Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’Ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga, ndetse bakomeka u Rwanda kuri Congo.”  

Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo Perezida Félix Tshisekedi yiyamamarizaga manda ya kabiri yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma ya M23.  

Nyuma yaje gutangaza ko azahamagara inteko ishinga mategeko y’iki gihugu, ikamuha uburenganzira bwo gutera u Rwanda.  

Muri icyo gihe yanasobanuye ko ingabo ze, FARDC zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.  

Perezida Félix Tshisekedi akimara kwemezwa na komisiyo ishinzwe gutegura amatora(CENI) ko yatsinze amatora, hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, kuko imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’izituza ho.  

Ku itariki ya 30 Ukuboza 2023, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane ko ibyo ari ibikangisho kandi ko u Rwanda rudakangwa n’ibirumbaraye bimeze nk’ibipulizo ko ikiba kirimo ari umwuka gusa agashinge kamwe gahagije kugituritsa.  

Ati: “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba kubatekereza kugira gutyo.”  

Uyu Minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanavuze ko leta ye ifite gahunda yo kubaka igisirikare ikoresheje amafaranga angana na Miliyoni 18,6 z’amadolari, kugira ngo baze ku isonga mu ngabo zikomeye muri Afrika no ku Isi.  

Nubwo bimeze bityo ariko izi ngabo za FARDC n’abambari bazo barimo ingabo z’u Burundi, Abacanshuro, FDLR, Wazalendo na SADC, ziracyakubitwa nabi, zikubiswe na M23 aho imaze igihe ijegeza izi ngabo zirwanirira iki gihugu mu mirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights