Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo aherutse gutangaza ko yatanze amabwiriza ku ngabo ze yo kurinda ubusugire bwa DRC.Yabitangaje ubwo iki gihugu cyizihizaga umunsi mukuru w’imyaka 64 ishize kibonye ubwigenge.
Ni nyuma gato y’uko ingabo za M23 zifashe Umujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Lubero wari umaze iminsi uberamo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARDC n’abazifasha kurwana.
Tshisekedi yavuze ko yahaye amabwiriza n’uburyo abasirikare bakuru ba Congo bazakoresha bakarinda ubusugire bw’iki gihugu ndetse bakirukana ingabo za M23 mu bice byose igenzura. Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya Tshisekedi bemeza ko ibyo yatangaje ari amatakirangoyi kuko nta bushobozi n’uburyo afite bwakwambura M23 ibice yafashe.
Ni kenshi Perezida Tshisekedi yagiye atangaza ko azatsinda ingabo za M23 ariko bikaba iby’ubusa, aho gutsinda aba barwanyi ahubwo bakarushaho kwigarurira ibindi nice ari na ko abaturage bishimira uko bacungirwa umutekano mu bice M23 igenzura.
Tshisekedi ntiyatangaje uburyo azakoresha ngo atsinde M23.
Ikinyamakuru CorridorReports cyagerageje kwibutsa bimwe mu bikorwa Leta ya Kinshasa yagiye ikora ishaka kwikiza M23 ariko ntibigire icyo biyifasha.
Bimwe muri ibyo ni ibi; Perezida Tshisekedi yagiye yumvikana kenshi atakambira amahanga ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ndetse agakoresha imvugo zikarishye zirimo n’ibitutsi ariko nta cyo byamufashije. U Rwanda rwakunze gusubiza ko ibibazo bya DRC ari ibyayo ko ari na yo ibifitiye igisubizo.
Kuki gusaba abasirikare be kugaruza ibice byafashwe na M23 Tchisegeti yaba yigiza nkana cyangwa asaba ibisa n’ibidashoboka? Tshisekedi yazamuye ingengo y’imari y’igisirikare cye ku kigero cya 105% ngo gihashye M23 nk’uko bitangazwa na Trends in World Military Expenditure 2023 ariko nta cyo byatanze.
Yitabaje ingabo za Afurika y’Uburasirazuba, azana SADC, akoresha insoresore ziyise ‘Wazalendo’, FDLR, abacanshuro, ingabo z’i Burundi bose nta cyo bahinduye ku mirwanire ya FARDC. Aba bose Tchisegeti yagiye yifashisha ngo bakunze gushinjwa n’abaturage gusahura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse no kwica inzirakarengane.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO