Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIbyamamarePerezida Paul Kagame niwe watowe nka Perezida mwiza muri Afrika

Perezida Paul Kagame niwe watowe nka Perezida mwiza muri Afrika

H.E Paul Kagame yatowe nka Perezida mwiza kurusha abandi muri Afurika, nyuma yo gutsinda itora yari ahanganyemo na bagenzi be.

Ni itora Perezida Kagame yatsinze nyuma y’ikusanyabitekerezo (Poll) ikinyamakuru The Kenyans cyo muri Kenya cyakoze cyifashishije urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.

Iki kinyamakuru gisanzwe gikurikirwa kuri uru rubuga n’abarenga 1,600,000. Itora ryitabiriwe n’abantu 9,645 ryasize Perezida Paul Kagame atowe nka Perezida mwiza muri Afurika, nyuma yo kugira amajwi 56%.

Umukuru w’Igihugu yahigitse bagenzi be bari bahatanye barimo William Ruto wa Kenya wagize amajwi 24%, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wagize 17% cyo kimwe na Bola Tinubu wa Afurika y’Epfo wagize amajwi 3%. Si ubwa mbere Perezida Paul Kagame atsinda amatora nk’aya.

Muri Gashyantare umwaka ushize The Kenyans yakoze ikusanyabitekerezo ryari rigamije gushaka ukwiye kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu gihe byaba bibaye ngombwa ko uyoborwa n’umuntu umwe.

Icyo gihe Perezida Kagame yatsinze itora ku majwi 43% ahigitse abarimo Ruto wagize 34%, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wagize amajwi 9% cyo kimwe na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wagize amajwi 14%.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights