Perezida Evariste Ndayishimiye, yashimiye Perezida Félix Tshisekedi, waraye atangajwe n’urukiko rw’itegeko nshinga muri Repubulika iharanira ya Demokarasi ya Congo, ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki 20 Ukuboza 2023.
Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Itegeko Nshingarutangaje ku mugoroba wo kuwa Kabiri, tariki ya 09 Mutarama 2024, ko Tshisekedi ariwe wegukanye intsinzi mu bandi ba kandida bahataniye nawe umwanya w’umukuru w’igihugu.
Mumpera z’umwaka wa 2023, Denis Kadima, uhagarariye komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora (CENI), muri RDC, yatangaje umukandida watsinze abandi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Perezida Félix Tshisekedi, muricyo gihe yatsinze bagenzi be ku majwi angana na: 13.058.962 (73.34%, 47), Moïse Katumbi, waje k’umwanya wa Kabiri yagize amajwi 3.256.572(18,08%), mugihe uwa Gatatu yabaye Martin Fayulu ku majwi angana na 875.336(4,92%).
Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rumaze gutangaza uwegukanye intsinzi muri RDC, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye gufata iyambere mu gushimira Tshisekedi, nk’uko yabikoze ubushize.
Yagize ati: “Gutangaza ibya vuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC, bitangajwe n’urukiko rw’Itegeko Nshinga, bya mpaye amahirwe yo kongera gushimira byimazeyo mugenzi wanjye kandi nifurije H.E Félix Tshisekedi, wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya RDC.”
La publication des résultats définitifs des élections présidentielles en #RDC par la Cour Constitutionnelle m'offre l'agréable occasion de réitèrer mes vives félicitations et mes voeux de succès à mon frère et homologue S.E Félix A.Tshisekedi Tshilombo réelu à la tête de la #RDC pic.twitter.com/P90Zf4XkTM
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) January 9, 2024
Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ibi mugihe Moïse Katumbi, yaramaze kugaragaza ibi murimo aho yagize ati: “Tshisekedi imikino yakinnye y’uburiganya yamaze kuyigaragaza. Ariko kandi n’igihe kirageze cya baturage ba Congo kugira ngo bishyire bizane mu gihugu cyabo.”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bakomeje gutangaza ko mu matora aheruka muri RDC, yabayemo uburiganya bityo rero bagasaba ko amatora yasubirwamo bundi bushya.
Ibi byatumye urukiko rw’Itegeko Nshinga rushyikirizwa ikirego n’abamwe mubakandida rero urukiko rw’Itegeko Nshinga rwanzuye ko Tshisekedi ariwe wegukanye intsinzi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO