Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Brigadier Asaph Nyakikuru Mweteise umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC).
Nyakikuru wazamuwe mu ntera mu mezi abiri ashize avanwe ku ipeti rya Colonel, yasimbuye Brig Gen Charity Bainababo.
Bainababo mu minsi ishize yoherejwe ku masomo, nyuma y’igihe bivugwa ko yajyaga ahondagura bamwe mu basirikare ba Uganda.
Nyakikuru wamusimbuye yari asanzwe akuriye umutwe w’abakomando bo muri Special Forces ya Uganda.
Uyu musirikare asanzwe azwiho kugira ubunararibonye mu bikorwa byihariye bya gisirikare nkuko iyi nkuru ducyesha BWIZA ikomeza ibivuga.
Nyakikuru ni umwe mu bakomando ba UPDF barashe inyeshyamba za Al Shabaab, bakazirukana mu mujyi wa Mogadishu zari zarigaruriye mu myaka yashize.
Icyo gihe ingabo za Uganda kandi zarokoye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia nyuma y’uko ingoro barimo yari yatewe na Al Shabaab.
Usibye muri Somalia, Brig Nyakikuru yanayoboye ingabo za Uganda zaburijemo umugambi wa Dr Riek Machar washakaga gukorera coup d’etat Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo muri 2013.
Nyakikuru ni we wateguye byihuse ingabo zahise zigota Perezidansi ya Sudani y’Epfo zikayicungira umutekano, icyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo ndetse n’ahandi hantu hakomeye i Juba.
Muri aho hantu harimo ikibuga cy’indege cya Juba, mbere yo kwirukana ingabo za Riek muri uriya mujyi.
Nyakikuru yanarwanye muri za Operasiyo nyinshi ingabo za Uganda zagiye zikora zihanganye n’inyeshyamba za ADF ndetse n’iza LRA ya Joseph Kony.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO