Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikePerezida Kagame yavuze ko ibihugu birimo intambara byakemura ibibazo bya politiki kurusha...

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu birimo intambara byakemura ibibazo bya politiki kurusha kwifashisha igisirikare

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu birimo intambara byakemura ibibazo bya politiki kurusha kwifashisha igisirikare

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitabara aho gikenewe mu kwita kiremwamuntu, gusa yemeza ko atari wo muti urambye nko gukemura ibibazo bya politiki biba biri muri ibyo Bihugu.

Yabigarutseho ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yavuze ko mu miterere y’igisirikare cy’u Rwanda ari ukwirinda nta we basagararira ariko iyo hagize ubazanaho urugomo igisirikare cy’u Rwanda kimurwanya.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rushakira amahoro abanyarwanda ndetse n’abatuye akarere ruherereyemo.

Yagize Ati.” Tuzi agaciro k’amahoro nk’abandi bose ndetse kubarusha. Bibaye ngombwa ko hari abakenerwa mu kurengera ikiremwamuntu, tuba aba abambere mu gutanga ubwo bufasha.”

Perezida Kagame, asa n’ubwira ibihugu byo mu karere birimo umutekano muke nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibukije ko ibikorwa bya gisirikare byo kurengera ikiremwamuntu atari umuti urambye wo gukemura ibibazo, ahubwo ko gushaka ibisubizo bya politiki ari byo bitanga umuti urambye.

Yifashishije Urugero rw’ibibazo u Rwanda rwaciyemo mu 1994, yavuze ko iyo ubuyobozi yari ayoboye budashaka umuti w’ibibazo bya politiki, n’uyu munsi u Rwanda ruba rukirinzwe n’ingabo za LONI.

Kagame yavuze ko nta we ukwiye guhatirwa kwibohora, yemeza ko kwibohora ari amahitamo y’umuntu ubikora bimuvuye ku mutima, ari na yo mahitamo u Rwanda rwagize, rukaba rufite amahoro kandi ngo ruzayahorana iteka.

Yibukije abashaka kugirira nabi u Rwanda ko uretse kubyandika ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi bitazigera bibuza u Rwanda gutera imbere.

U Rwanda rwabonye ubwigenge ku ya 1 Nyakanga 1962, ariko ubuyobozi bwahisemo kwizihiza uyu munsi ku ya 4 Nyakanga kuko ngo ubuyobozi bwariho mu myaka u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge bwakoze amakosa arimo ivangura ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko kwibohora nyako kwabaye mu 1994 ubwo ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Kagame zafataga Igihugu zitsinze ingabo za FAR.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights