Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruPerezida Kagame yavuze ko bateye u Rwanda badafite icyizere cyo gutsinda

Perezida Kagame yavuze ko bateye u Rwanda badafite icyizere cyo gutsinda

Perezida Kagame yavuze ko ubwo barwanaga na Leta ya Habyarimana nta cyizere cyo gutsinda urugamba bari bafite, ahubwo ngo bayoborwaga n’umutima wo gukunda Igihugu bakomokamo.

Yabitangarije abakoresha imbugankoranyambaga ku Murindi wa Byumba, aho yabaga mu gihe yari ayoboye urugamba rw’ingabo zahoze ari RPA.

Ati “Ndakubwiza ukuri, ntabwo ari siyansi ngo nararebaga ngasanga turi butsinde, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu. Kuvuga ngo natsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye, ni icyo umuntu yashingiyeho ibisigaye bikubakira ahongaho”.

Akomeza avuga ko umusaruro wavuye mu rugamba nta muntu wari uwiteze, kuko ngo n’ibyo babaga bateguye si byo bageragaho

Ati“Nta wari ufite icyizere ngo ibintu bigomba kugenda bitya, ahubwo na bimwe uko abantu babitekerezaga cyangwa bifuzaga ko bigomba kugenda, siko byagenze”.

Kagame avuga ko kuba bararwaniraga ukuri ari cyo cyabahaga imbaraga zo gukomeza urugamba, ku buryo bumvaga ko nubwo bahasiga ubuzima ariko bigomba kugenda nubwo bitabuzaga bamwe kwibaza aho bari bagahitamo guhunga.

Akomeza avuga ko gukoresha ubwenge no kumenya guhangana n’ibibazo ari byo byatumye batsinda kuko nta bushobozi buhagije bw’ibikoresho Bari bafite ugereranije na Leta bari bahanganye.

Kuri we ngo uzavuga ko yari azi ko RPA izatsinda urugamba ni utari ururiho.

Ati “Ntihazagire ukubeshya ngo ibyo twita intsinzi ngo yarayirebaga, oya barayirwaniye bayigeraho, ariko kuba warayirebaga iza, ibyo bizavugwa n’utari uhari”.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights