Perezida Paul Kagame yavuze ko nta we ukwiye kwibaza niba u Rwanda rufasha umutwe wa AFC/M23 ahubwo bakagombye kwibaza impamvu Congo yirukana abaturage bayo kuko bafite aho bahuriye n’u Rwanda.
Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024.
Abajijwe ku byo u Rwanda rushinjwa byo gufasha abarwanyi ba M23, yavuze ko ahubwo abantu bagakwiriye kwibaza impamvu aba barwanyi batafashwa.
Yagize Ati.” Ahubwo se aramutse ari wowe, kuki utafasha M23? Mu byukuri ikibazo si M23, ikibazo si u Rwanda, ni ikibazo kigomba kureberwa mu mizi ku buryo bwimbitse, ukibaza impamvu umuntu wajyanwe muri Congo mu gihe cy’ubukoloni, ubu ubu ari bwo ari kwirukanwa akoherezwa mu Rwanda, uwo muntu yakoze ikihe cyaha? U Rwanda se rwo rwakoze ikihe.”?
Kagame yibukije Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ari bo bafite ikibazo cyo kwirukana abaturage babo, bisanze ku butaka bwa Congo kubera amateka y’ubukoloni.
Yatanze urugero rwa Uganda ko na ho hari igice cya Komini Kisoro gituwe n’abantu bafitanye isano n’u Rwanda, ariko ko nta bibazo bahura na byo, byo kubavangura n’abandi banya-Uganda.
Ati.” Murabizi neza, muri Uganda, Komini ya Kisoro ifite abagande benshi bafitanye isano n’u Rwanda. Mu by’ukuri hari abavandimwe bamwe bisanze ku give cya Uganda, abandi bisanga mu Rwanda, byakozwe kera mu gihe cy’ubukoloni, ariko sindumva na rimwe Uganda yihakana aba baturage cyangwa ibica ngo ibohereze mu Rwanda cyangwa ngo natwe tubwire abari mu Rwanda gusanga abavandimwe babo muri Uganda.”
Kagame yibaza impamvu ibibazo nk’ibi biba mu Burasirazuba bwa Congo abantu ntibabisobanukirwe.
Avuga ko ikibazo kitakabaye ngo u Rwanda rufite ingabo muri Congo, ahubwo bakabaye bibaza ngo .”Kuki(ziramutse ziri yo) zaba ziriyo ku yi he mpamvu, icyo ni cyo kibazo abafite ubwenge bakabaye bibaza.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO