Perezida Paul Kagame yashimiye abaturage ba Zanzibar n’abayobozi babo, kuko bashoboye gusigasira umurage w’impinduramatwara yayobowe n’abayobozi b’intwari.
Yabivugiye muri Zanzibar aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara ya Zanzibar tariki 12 Mutarama 1964.
Perezida Kagame yasobanuye ko iyo mpinduramatwara no kwishyira hamwe byakurikiye Zanzibar yihuriza hamwe na Tanganyika hakavuka Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania muri Mata 1964, ari urugero rw’ibyiza biri mu kwishyira hamwe no gukorana hagati y’Abanyafurika.
Abandi bayobozi bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitabiriye ibi birori ni Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wungirije wa Kenya, Goeffrey Rigathi Gachagua wari uhagarariye Perezida William Ruto, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Minisitiri wabwo w’intebe, Gervais Ndirakobuca.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yavuze ko impinduramatwara yo mu 1964 mu birwa bya Zanzibar yazanye ubwigenge ku baturage babyo.
Yibukije ko Afurika idashobora gutera imbere itishyize hamwe bityo by’umwihariko Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kakaba kagomba kumva akamaro ko gukorera hamwe bishyize hamwe nk’uko Zanzibar na Tanganyika byabigenje hakavuka Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, ndetse ubwo bumwe bukaba bwarakomeje gusigasirwa mu myaka 60 ishize.
Impinduramatwara yo muri Zanzibar yabaye tariki ya 12 Mutarama 1964, ubwo itsinda ry’Abanyafurika bahirikaga agatsiko k’Abarabu bayoboraga ibyo birwa bayobowe na Sheikh Abeid Amani Karume, hagamijwe ubwigenge no gukuraho akarengane kakorerwaga Abirabura.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO