Donderdag, Maart 27, 2025
Donderdag, Maart 27, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruPerezida Kagame na Col Doumbouya wa Guinée bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati...

Perezida Kagame na Col Doumbouya wa Guinée bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinée, agaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu byombi ari ingenzi kuko nta gihugu cyabasha kwigeza ku iterambere cyonyine.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinée, hagamijwe kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe muri Guinée, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’inzibacyuho Col. Mamadi Doumbouya, akurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aganira n’abanyeshuri bari kwiga iby’imiyoborere baturutse mu bice bitandukanye bya Guinée ndetse ataha ikiraro cyamwitiriwe gihuza intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwe rwagenze neza kandi rugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwiteza imbere.

Ati “Twagiranye ibiganiro byiza uyu munsi, amatsinda yacu yombi nayo yagize ibiganiro by’ingirakamaro, nkaba nshimiye izi mbaraga ziri gukoreshwa ngo tubibyaze umusaruro utugirira akamaro twese.”

“Gusangira ubumenyi n’ubunararibonye nk’abanyafurika n’abandi bafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi, birakenewe cyane kandi ni ingenzi. Tubikora ngo dufashe abaturage bacu kubaho ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.”

Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rw’iterambere, ntacyo igihugu cyageraho kibaye nyamwigendaho.

Ati “Nta muntu umwe wigira ku buryo yagera ku byo ashaka abyifashijemo. Ni yo mpamvu ubufatanye mu bintu byose ari ingenzi cyane.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Col. Mamadi Doumbouya ku mbaraga ashyira mu gushakira amahoro Guinée, kuko “amahoro n’umutekano ni wo musingi w’iterambere rirambye kuri twese.”

Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Guinée ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko icyo gihugu gifite byinshi cyakwigira ku Rwanda kubera ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rigira riti “Kuva muri Jenoside 1994 kugeza ku kugarura ubumwe mu gihugu, u Rwanda rwabashije kwiyubaka kugeza aho rumaze kuba icyitegererezo muri Afurika. Imikorere y’u Rwanda yashimishije cyane Perezida Doumbouya.”

Guinée ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyakunze kugira ibibazo bya politiki, gusa gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka bauxite ikorwamo ibyuma, diyama, zahabu na Uranium. Abaturage b’icyo gihugu benshi batunzwe n’ubuhinzi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights