Woensdag, November 13, 2024
Woensdag, November 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikePerezida Félix Tshisekedi yijeje abaturage ba GOMA ikintu gikomeye bose bamukomera amashyi

Perezida Félix Tshisekedi yijeje abaturage ba GOMA ikintu gikomeye bose bamukomera amashyi

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amataro yo muri RD-Congo atangire, Félix Tshisekedi yijeje abaturange batuye umugi wa Goma ko azabohoza uduce twose twanyazwe na M23.

Perezida Félix Tshisekedi, ni umukandida nomero ya 20 mu matora ateganyijwe kuba tariki ya 20 Ukuboza 2023 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023; nibwo yageze i Goma muri gahunda yo kwiyamamariza uyu mwanya w’umukuru w’igihugu.

Uyu mukandida ya herukaga i Goma, kuri ubu ifatwa nk’agace k’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2021; icyo gihe yari yaje guhura na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ubwo bari bafitanye ikiganiro n’itangazamakuru dore ko icyo gihe aba bombi bari bafitanye umubano uhamye.

Amakuru agera ku kinyamakuru Corridorreport.com, avuga ko Félix Tshisekedi ufite nomero 20 muba kandida, yiyamamarije kuri stade ya Afia; iherereye mu mugi wa Goma.

Mu magambo yakoresheje yiyamamaza, yasezeranije abaturage batuye muri aka gace ka Goma, kuzabaha amahoro n’umutekano mu gihe gito kandi akomeza abizeza ko azagarura uduce twose twamaze kwigarurirwa na M23.

Yagize ati: «Nzabohoza ibice byose bifitwe n’inyeshyamba za M23, abakomeza guhungabanya umutekano wa baturage nzabarwanya kandi nzabatsinda. »

Sibyo gusa kuko nubundi Tshisekedi yongeye k’umvikana y’ikoma ubutegetsi bwa Leta y’ u Rwanda, aho yatunze agatoki mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Mu magambo ye yagize ati: «Umwanzi dufite ni utera inkunga Inyeshyamba z’umutwe wa M23, uwo ubatera inkunga ni umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. »

Tubibutse ko Leta ya Kinshasa yokomeje kugenda y’umvikana ishinja Leta y’u Rwanda gushyigikira M23 ibyo u Rwanda rwagiye rutera utwatsi Ahubwo u Rwanda rugashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda muri Mata 1994.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights