Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikePerezida Felix Tshisekedi binyuze kuri Vital Kamerhe yatangaje igihe cyo kurahira kw’abagize...

Perezida Felix Tshisekedi binyuze kuri Vital Kamerhe yatangaje igihe cyo kurahira kw’abagize guverinoma nshya

Umuhango wo gutangiza guverinoma nshya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uzaba hagati ya tariki ya 10 na 11 Kamena, nkuko perezida w’inteko ishinga amategeko , Vital Kamerhe yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 02 Kamena 2024.

Nyuma y’amezi asatira atandatu , arahiriye manda ye ya kabiri, perezida Felix Tshisekedi yashyize atangaza igihe cyo kurahirira inshingano nshya ku bahawe imirimo muri guverinoma izamufasha muri iyi myaka itanu iri mbere, ibi byavugiwe mu nama perezida w’inteko ishingamategeko bwana Kamerhe Vital yagiranye na perezida Tshisekedi mu ngoro ye .

Mu magambo ye perezida wa Sena yagize ati” Irahira rya guverinoma ya madam Suminwa rizaba ghagati ya tariki 10 na 11 Kamena , tugomba kubanza kwakira Minisitiri w’intebe na gahunda ye , igahabwa abadepite b’igihugu, byongeye kandi yemeje ko intara ya Maniema izabona umwanya wa minisitiri kugira ngo hakosorwe akarengane kagaragaye mu gushinga guverinoma.

Iyi guverinoma nshya yagaragaye mo itandukaniro ugereranyije n’izayibanjirije, aho 17% byabagize iyi guverinoma ya madam Suminwa ari igitsina gore , mu gihe bwa mbere mu mateka ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , aribwo igize Minisitiri w’intebe w’umugore.

Dukurikije itegeko Nshinga rya RDC guverinoma nshya izashobora gutangira imirimo nyuma y’uko inteko ishinga amategeko izaba yemeje gahunda za minisitiri w’intebe ku bwiganze busesuye, ibi bisobanuye ko gahunda ze zitemejwe n;inteko ishinga amategeko guverinoma yaseswa.

Ibibazo uruhuri bitegereje iyi guverinoma igizwe n’abaaminisiti 55 barimo ba minisitiri b’intebe bungirije batandatu, n’abanyamabanga ba Leta 10 ,ugereranyije n’abaminisitiri 57 ba guverinoma icyuye igihe. Bimwe mu bibazo by’ingutu bibategereje bakimara kurahira harimo: intambara igixe igihe mu Burasirazuba bw’igihugu, ubushomeri mu rubyiruko, impunzi zo hanze n’imbere mu gihugu, ihindagurika ry’ikirere  n’ibindi byinshi.

Iyi guverimona nshya yatangajwe mu mpera za Gicurasi , ikigereranyo kigaragaza ko nibura kimwe cya kabiri(1/2) cy’abaturage ba Congo, nukuvuga abarenga miliyoni 50 , nta mpinduka zidasazwe babitezeho, ikindi gice cyabo cyagaragaje ko , bizeye ingamba nshya zizafatwa zigamije gukumira abarwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga.

Perezida Felix Tshisekedi binyuze kuri Vital Kamerhe yatangaje igihe cyo kurahira kw’abagize guverinoma nshya

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights