Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yavaga mu ruzinduko muri Aziya, Papa Fransisiko yavuze ku matora y’Amerika. Avuga ko abazatora bakwiye gukoresha umutima nama wabo neza ntibagarukire gusa ku kibazo cyo gukuramo inda kuko ntaho bitaniye no gukumira abimukira.
Ubwo yari abajijwe niba byaba byemewe ko umukristu yatora umukandida ushyize imbere gahunda yo gukuramo inda. Papa Fransisiko yagize ati”Ubusanzwe muri Politiki bavuga ko kudatora ari bibi. Utora agomba guhitamo umukandi mubi gahori. Ni nde mubi gahiro? Uriya mutagarugori cyangwa uriya mugabo? Ntabwo mbizi. Buri wese azahitamo uko umutimana nama we ubimubwiriza.”
Papa Fransisiko yakomeje agaragaza ko gukuramo inda ari ukwica. Kandi ko Kiliziya Gatolika ibirwanya kuko ari ubwicanyi.
Agaruka ku kibazo cy’ukwiye gutorerwa kuyobora Amerika, Papa Fransisiko yagaragaje ko ari ushaka kwica abana ashyigikira gukuramo inda n’ushaka gukumira abimukira, bose babangamiye ubuzima.
Ati”Si njye uzatora; Si ndi Umunyamerika;Ariko icyo abantu bakwiye gusobanukirwa n’uko no kwima abimukira amahirwe yo kwakirwa no guhabwa imirimo ari icyaha gikomeye.”
Mu gihe kwiyamamaza bikomeje, Abakristu benshi babona Donald Trump nk’igisubizo gikwiye muri iki gihe isi yaganjwe n’abarwanya Imana bashyize imbere ingeso mbi. Papa Fransisiko akaba asaba Abanyamerika gukoresha neza umutimanama kugira ngo bazatore uzabatera ibibazo bike.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO