Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaPapa Fransisiko yatangiye uruzinduko k’ umugabane wa Aziya na Oseyaniya.

Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko k’ umugabane wa Aziya na Oseyaniya.

Kuva tariki ya 02 Nzeri 2024 Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Nyir’ubutungane Papa Francisko yatangiye urugendo rw’iminsi 12 rwo gusura imigabane ibiri ya Aziya na Oseyaniya, aho azanyura mu bihugu bitandukanye byo kuri iyi migabane rwego rw’iyogezabutumwa.

Uru ruzinduko Papa Francisko agiye kugirira ku migabane ya Aziya na Oseyaniya ni rwo rwa mbere ruzamara igihe kirekire kuko azamara iminsi 12, akazakora urugendo rw’amasaha 44,ibilometero 32 kandi akazatanga inyigisho n’ubutumwa inshuro 16 .

Nk’uko ikinyamakuru Vatican news kibitangaza, mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Nzeri 2024 ku isaha ya saa 6h16 nibwo Papa Fransisiko yageze i Jakarta muri Indoneziya aho yatangiriye urugendo rw’iminsi 12 ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya ,akazagera mu bihugu bine ari byo, Indoneziya, Singapore, Papuwaziya na Timor y’Uburasirazuba.

Papa Francis yasabye Abakirisitu kumusabira kugira ngo uru rugendo ruzere imbuto.Ati “Ndabasaba isengesho no kwifatanya nanjye muri uru rugendo ngiyemo kugira ngo ruzere imbuto kubazahabwa ubutumwa.”

Mu bihugu Papa Fransisiko azasura azakirwa n’Abakaridinari muri buri gihugu, batatu muri bo bakaba barashyizweho na Papa Fransisiko ubwe. Urugendo rwa Papa muri Indoneziya, azaganira n’abaturage bari mu madini atandukanye barimo Abayisiramu ndetse n’Abakirisitu batandukanye.

Igihugu cya Indoneziya ni kimwe mu bihugu bifite umubare w’Abayisiramu benshi ku isi, kigizwe n’ibirwa byinshi, hafi 17,000 ,gituwe n’imiryango myinshi n’amoko akoresha indimi nyinshi zitandukanye.

Abakirisitu Gatorika bagize 3% by’abatuye iki gihugu bangana na miliyoni umunani 8 muri miliyoni 280 zose, nubwo bimeze bityo ariko kutagira imyizerere imwe y’abatuye iki gihugu ntibikuraho kubahana ku giti cyabo no kubana mu mahoro.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights