Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduroPapa Francis yatangaje izindi mpinduka kubyo guha umugisha Abatinganyi

Papa Francis yatangaje izindi mpinduka kubyo guha umugisha Abatinganyi

Ibyo guha Umugisha Abatinganyi Papa Francis aherutse kwemerera abashumba ba Kiliziya Gatolika mu kwezi gushize bwo guha umugisha ababana ari abatinganyi n’ababana mu buryo butemewe na Kiliziya byamaganywe cyane n’abakuru b’iri dini cyane cyane muri Afurika, n’ahandi ku isi.

Kuwa kane, ibiro bishinzwe amahame y’ukwemera i Vatican byasohoye itangazo rigamije “gufasha gushyira umucyo” ku itegeko rya Papa Francis ritashimwe n’abakuru ba Kiliziya mu bihugu nk’u Rwanda, DR Congo, Malawi, Cameroun, Zambia, Nigeria, Togo n’ahandi.

Iri tangazo ku banyamakuru rya Vatican rivuga ko uburenganzira Papa yatanze mu Ukuboza(12) gushize ko “butanyuranyje n’ukwemera” kandi ko atari “sakirirego ku Mana”.

Iri tangazo rivuga ko ukwinuba kwa bamwe mu bakuru ba Kiliziya “kumvikana”, kandi ko abashumba bakenewe “igihe cyo kubitekerezaho”, risobanura kandi ko kwanga iriya ngingo ya Papa “bidasonuye kwigomeka ku mahame y’ukwemera”, kuko iyo ngingo ya Papa ubwayo ireba umugenzo wa gishumba itarebana n’ishingiro ry’ukwemera.

Abakuru b’idini gatolika mu bihugu bitandukanye ku isi bamwe na bamwe bavuze ko iriya ngingo ya Papa inyuranyije n’ibyemewe mu mico n’imigenzo y’ibihugu byabo n’ibyo abantu bemera.

Nka Cardinal Fridolin Ambongo, Arkepiskopi wa Kinshasa akaba n’umukuru w’inama y’abasenyeri ya Africa na Madagascar, yasabye ko haterana inama y’abasenyeri gatolika muri Africa ngo bige kuri iriya ngingo ya Papa.

Cardinal Ambongo usanzwe uzwiho kuba umuntu wa hafi wa Papa Francis, yasabye ko baterana bagasohora “itangazo rimwe, ry’uko Kiliziya ya Africa ibyumva”.

Itangazo rishya rya Vatican rivuga ko yeremera urunyurane rw’imico n’uko ibintu byifashe mu bihugu bitandukanye aho hamwe na hamwe ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Rigira iti: “Niba hari aho amategeko ahanisha igifungo, ndetse hamwe na hamwe hakaba iyicarubozo, ndetse yewe no kwicwa kuko gusa watangaje ko uri umutinganyi, birumvikana ko kubaha umugisha byaba birimo kutigengesera.”

Vatican yasobanuye ko uwo mugisha Papa yatangiye uburenganzira atari uwo gutangwa mu muhango wa kiliziya ahubwo ari “igikorwa cy’amasegonda macye” gikorwa n’umushumba “ku muntu cyangwa ababana babyifuje.”

Vatican igira iti: “Ni umushumba usubiza gusa ubusabe bw’abantu babiri bashaka ko Imana ibafasha”.

Abashumba bamwe muri Kiliziya gatolika bagaragaje impungenge ko ibi bishobora kuba intangiriro iganisha aho Kiliziya ishobora kuzemera gushyingira abatinganyi mu muhango wayo. Vatican ihakana ibi ivuga ko ingingo Papa yahereye uburenganzira abashumba itaje guhindura amahame shingiro ya Kiliziya Gatolika.

Ubutinganyi ni ingingo ikarishye ku mugabane wa Africa – hamwe mu ho Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi.

Ibihugu 64 ku isi bifite amategeko ahana ubutinganyi, naho muri Africa ku bihugu 54 bigize uyu mugabane 31 bifite amategeko ubuhana.

Ibihugu bisize amabara ni ibifite amategeko ahana ubutinganyi, ibirimo ibara ry’umutuku wijimye ni aho ibyo icyo cyaha gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu

src: BBC

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights