Maandag, November 4, 2024
Maandag, November 4, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaPadiri Vedaste Kayisabe burya ibi nabyo yarabikoze!

Padiri Vedaste Kayisabe burya ibi nabyo yarabikoze!

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2023 nibwo inkuru yasakaye ko Padiri Kayisabe Vedaste wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum) yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Padiri Kayisabe asimbuye kuri uyu mwanya Padiri Martin Nizigiyimana wari Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda kuva muri 2018.

Padiri Kayisabe aje muri uyu mwanya nyuma yo kumara imyaka hafi 13 ayoboye Seminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum) mu myaka 16 yari amaze muri iyi Seminari.

Inshamake ku buzima n’ubutumwa bya Padiri Vedaste Kayisabe, Padiri Vedaste Kayisabe yavukiye muri Paruwasi ya Mukarange, Diyosezi ya Kibungo, kuwa 11 Werurwe 1970. Yahawe ubupadiri kuwa 26 Nyakanga 1998.

Nyuma yo guhabwa ubupadiri, kuva 1998 – 1999, Padiri Kayisabe yabaye Padiri wungirije muri paruwasi ya Rukira.

Muri Rukira yahavuye yerekeza mu Iseminari nto ya Zaza aho kuva 1999 – 2002 yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu Iseminari Nto ya Zaza, ndetse akanayibera umuyobozi.

Kuva 2002 – 2004: Yagiye kwiga Filozofiya i Roma muri Université pontificale urbanienne. Avuye i Roma, yabaye umurezi wigisha Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi. Nyuma y’imyaka itatu yasubiye i Roma [nanone muri Université pontificale urbanienne] kwiga Filozofiya, ahavana impamyabumenyi ihanitse (doctorat muri Filozofiya)

Kuva 2010 – 2011, Padiri Kayisabe yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, anigisha isomo rya Filozofiya.

Kuva 2011 kugeza ubwo yahabwanga inshingano zo kuba Umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe yari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi.

Ku wa  16 Werurwe 2012: Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yamuhaye inshingano zo kuba umwe mu bagize Inteko nyarwanda y’umuco.

Kuwa 30 Nyakanga 2023, muri Paruwasi ya Mukarange nibwo Padiri Kayisabe yahimbaje Yubile y’imyaka 25 amaze mu muhamagaro w’Ubusaserdoti. Igitambo cya Misa yo guhimbaza Yubile ye cyatuwe na Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi Diyosezi ya Kibungo. Ni ibirori byitabiriwe n’abepiskopi bo mu yandi madiyosezi: Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko na Myr Smaragde Mbonyintege umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights