Dinsdag, November 12, 2024
Dinsdag, November 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaPadiri Ntagungira yakomoje kubanenga umuhamagaro wo kwiha Imana bawitiranya n’ubusazi

Padiri Ntagungira yakomoje kubanenga umuhamagaro wo kwiha Imana bawitiranya n’ubusazi

Mu birori byo guhimbaza Yubile y’Imyaka ijana ishize umuryango w’ababikira  Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya ushinzwe, Padiri Jean Bosco Ntagungira yabwiye Abanovice bakoze amasezerano yabo ya mbere muri uyu muryango ko badakwiye guterwa impungenge n’ibivugwa hanze aha ku muhamagaro wo kwiha Imana.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa wa 09 Ukuboza 2023, kuri Paruwasi ya Kicukiro, byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Jean Bosco Ntagungira wari uhagarariye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda.

Byitabiriwe kandi n’Abihayimana batandukanye barimo Myr Eugene Dushimurukundo wari uhagarariye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro na Madre Maria Giuseppina Leo uyoboye Umuryango w’Ababikira ‘Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya’ ku rwego rw’isi.

Ubutumwa bwa Padiri Ntagungira muri ibi birori bwibanze ku muhamagaro wo kwiha Imana aho yavuze ko abatumva neza ibanga ry’urupfu n’izuka bya Yezu, ari bo babona ko kwiha Imana ari ubusazi.

Padiri Ntagungira yavuze ko ubuzima bw’uwihayimana busabwa kwera imbuto by’umwihariko mu isi no muri Kiliziya.

Ati “Kugira ngo ubuzima bw’uwihayimana bwere imbuto nziza, busabwa kwicirwa, gusukurwa cyangwa se gukurwaho ibishobora gutuma butera. Uko kwicirwa rero ni uko gusezerana kubaho mu bukene, ubumanzi/ubusugi no kumvira.”

Padiri Ntagungira yakomeje avuga ko impamvu muri iyi myaka hari benshi bafata amasezerano y’abihayimana ‘ubukene, ubumanzi, no kumvira’, nko kwicirwa mu buryo budasanzwe ari ubwikunde bwiganje mu batuye isi.

Ati “Abenshi bibatera ikibazo iyo babona uwiyeguriye Imana akora amasezerano y’ubukene, kumvira n’ubusugi. Babifata nk’ikibazo kumva ko hari abiyambura ubwo burenganzira bw’ibanze. Ntibumva neza ko umuhamagaro wo kwiha Imana usaba kwigomwa no kwitanga.”

Yakomeje agira ati “Cyane cyane ko muri iyi minsi, agaciro ka muntu gapimirwa ku ngano y’ibyo atunze. Benshi rero bagira ikibazo kumva ko hari uwabyiyatse.”

Padiri Ntagungira yavuze ko uwihaye Imana yiyaka ibyo byose kugira ngo akungahaze abandi.

Ati “Ntabwo wumvwa na bose ku buryo bumwe, bamwe babita abasazi, abandi bakagira ukundi babita kuko abisi muri iki gihe baba bashaka kwikunda, kwikuza, kugaragara […] mu gihe igikuru ari uguca bugufi no kugira ibyo wigomwa.”

Ashingiye kuri ibi, Padiri Ntagungira yabwiye Abanovice bakoze amasezerano yabo ya mbere mu Bigishwa ba Yezu mu Ukaristiya kutazaterwa impungenge n’izo mvugo.

Ati “Ntabwo muri mwenyine, mwunze ubumwe n’abandi bo mu muryango, kominote, abakristu n’abandi.”

Yasoje avuga ko kwiha Imana ari umuryango ufunganye, ari yo mpamvu Uwihayimana asabwa kwitarura iby’isi, akabaho nkurangamiye ijuru n’ubwo bwose aba ari mu isi.

Abanovice bakoze amasezerano yabo ya mbere mu Muryango w’Ababikira Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya ni; Agnès Mukamana, Vestine Uwumukiza, Gilda Bernardo Jamal, Justine Simao Lopes na Suzeth Rafael.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights