Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yitabaje umutwe w’abarwanyi ba Wazalendo ngo uyifashe mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, nyuma y’igihe RDC n’igisirikare cya Uganda bagerageza kuwurandura binyuze mu gikorwa bise “Operation Shujaa.”
Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo bageze mu ntara ya Ituri, aho ADF isanzwe ikorera. Aba barwanyi, bagera muri mirongo, kuri ubu bari mu gace ka Mungamba, ahabarirwa muri kilometero 100 uvuye mu mujyi wa Bunia. Intego yabo ni kugenzura aka gace mbere yo gushyiraho ibirindiro bizakoreshwa mu guhangana n’ADF.
Nubwo hitezwe ko Wazalendo bazafasha mu kurandura ADF, Sosiyete Sivile yo mu gace ka Irumu yagaragaje impungenge z’uko kubagereramo bishobora kongera umutekano muke. Pascal Kisezo, ukuriye Sosiyete Sivile muri ako gace, yagize ati: “Hano muri Irumu hasanzwe hari imitwe yitwaje intwaro. Kuba bazanye undi mutwe, uvuga ko uzarinda abaturage cyangwa urwanya ADF, birashoboka ko mu gihe kiri imbere na bo bashobora kuba abanzi b’abaturage.”
Iki gikorwa cyo kwiyambaza Wazalendo kibaye mu gihe Kinshasa na Kampala bimaze imyaka irenga itatu birwanya ADF binyuze muri “Operation Shujaa.” Nubwo izi ngabo zombi zakomeje gutangaza ko zishe abarwanyi benshi ba ADF ndetse zanasenye ibirindiro byabo byinshi, uyu mutwe uracyakora ibitero byinshi byibasira abasivile.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO