Omborenga Fitina wasoje amasezerano muri APR FC yatangaje ko ntako ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize ngo ashyire umukono ku masezerano muri iyi kipe ngo kuko ariwe uyinaniza.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, Fitina Omborenga yatangaje ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa akaba ariwe uri kubunaniza.
Yagize ati “Rayon Sports nibyo twaraganiriye turanumvikana ariko nabasabye gutegereza igihe gito kuko hari andi makipe yo hanze anyifuza, ikibazo rero sibo ahubwo ninjye.”
Bisobanuye ko mu gihe Omborenga yabona ikipe yo hanze imwifuza, Rayon Sports yaba ikuyeyo amaso, gusa ayibuze nta kabuza yakinira Murera.
Mu minsi ishize, nibwo byavuzwe ko uyu myugariro w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Fitina Omborenga, yemeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gushyira akadomo ku myaka irindwi yakinnye muri APR FC.
Fitina Omborenga watanze umupira wavuyemo igitego ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho akayobora Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu aho byakomeje mu ijoro ryo ku wa Gatatu bikarangira yemeye gusinya, maze bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena.
Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi.
By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.
Omborenga avugwa muri Rayon Sports mu gihe yari ifite ikibazo cya myugariro ukina iburyo dore ko Serumogo Ally Omar usanzwe uhakina kuri ubu yerekeje mu igeragezwa mu ikipe yo hanze y’u Rwanda mu gihe Mucyo Didier we atazongererwa amasezerano.
Inkuru y’igenda rya Omborenga ntiyakiriwe neza n’abakunzi ba APR FC aho benshi babonaga ko agifitiye akamaro iyi kipe ifite shampiyona iheruka, gusa amakuru avuga ko icyemezo cyo gutandukana na we cyafashwe mu mpera za shampiyona ubwo yagiranaga ikibazo n’umwe mu bo muri “Staff” y’iyi kipe.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO