KurI uyu wa 3 taliki 12 Kamena 2024 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ndagijimana Eric uzwi cyane nka ‘X-Dealer’ ari umwere kucyaha yarakurikiranyweho cyo kwiba telephone y’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka ‘The Ben’.
Ni nyuma y’amezi 9 arenga, uyu Eric Ndagijimana akurikiranyweho icyaha cyo kwiba telephone ya The Ben. Iyi telephone ikaba yaribwe ubwo The Ben yari yakoreye igitaramo i Bujumbura mu Burundi. Byaje kurangira uwitwa X-Dealer, ariwe ucyetswe ko yibye iyi telephone, dore ko bavugaga ko ari ibyari mu mugambi wo kwica igitaramo cyari cyateguwe na The Ben.
Uyu XDealer, yaje gufatwa n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe anabazwe iby’iyi telephone, gusa uyu musore yakomeje guhakanira kure, iby’ubu bujura yashinzwaga. Kuri ubu rero, nyuma y’amezi 9 byaje kurangira urukiko rwanzuye ko uyu musore ari umwere, bimwe mubyamushimishije cyane nuko ashimira ubutabera bw’u Rwanda ahamya neza ko bazi gushishoza no gutanga ubutabera.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe niba azasaba indishyiyakababaro, X-Dealer yavuze ko azabiganiraho n’umunyamategeko we kuko we atabizi icyo bisaba. Naho abajijwe icyo The Ben yakora ngo amubabarire kuba yaramureze, X-Dealer yavuze ko icyatuma amubabarira ngo yamupfukamira, ngo nibwo ashobora kuba yamubabarira, anongeraho ko kandi ibyo nabyo bitatuma yibagirwa uko yafunzwe n’izina rye rikanduzwa.
Yabajijwe kandi niba yababarira Muyoboke Alex, uri mubareberera inyungu za The Ben, yavuze ko ntambabazi we yamubonera kuko ngo Muyoboke yamukubise urushyi abantu bose bareba.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO