Umugabo ukomoka mu Buholandi avugwa ko amaze kubyara abana barenga 500 ku isi yose kubera imfashanyo ye Atanga hirya no hino , ubutegetsi bwamutegetse guhagarika gutanga intanga ze .
Yonatani w’imyaka 41 mu gihe akomeje gutanga intanga ze ashobora gucibwa amande angana n’ama euro 100.000. Mu mwaka 2007 , Yonatani yabujijwe gutanga intanga ze ku bigo by’imyororokerere mu Buholande , nyuma yahoo bimemyekaniye ko amaze kubyara abana barenga 100.
Kubera inyungu yabibonagamo , yakomeje gutanga intanga ze mu bihugu bitandukanye mu mahanga abinyujije kumbuga nkoranyambaga.
Urukiko rwi La Haye rwamutegetse gutanga urutonde rw’amavuriro yose amaze guha imfashanyo , ndetse uru rukiko rutegeka aya mavuriro kumena intanga yatanze .
Amabwiriza yahawe aya mavuriro , avuga ko umuntu utanga intanga ze kubushake ashaka gufasha atagomba kurenza abana 25 ku miryango 12.
Abacamanza batangaje ko uyu mugabo kuva yatangira gutanga intanga ze mu mwaka 2007 , intanga ze zimaze kuvamo abana hagati ya 550 na 600.
Abana barenga 100 b’uyu mugabo bavukiye mu avuriro yo mu Buholandi no mu yandi mavuriro yigenga .Yonatani yambuwe uburenganzira bwo kuvugana n’abandi babyeyi bifuza gutanga imfashanyo y’intanga , ntiyemerewe kandi kwamamaza ibikorwa byiwe ku bifuza kubyara cyangwa ngo abe uhagarariye ishyirahamwe iryo ariryo ryose rivugana n’abifuza kubyara.
Urukiko rwi La Haye ruvuga ko ko uyu mugabo yabeshye abigambiriye abifuza kubyara , umubare w’abana yabyaye mugihe cyahise .
Gert-Mark Smelt aragira ati :“aba bayeyi bose bahanganye n’ikibazo cy’uko abana babo bari mu muryango mugari w’abana badasangiye ababyeyi bombi kandi ataribo bababyaye.”
Urukiko ruvuga ko ibi bishobora kuzagira ingaruka mbi ku mibereho y’aba bana mu miryango yabo .
Abatanga intanga baragirwa inama yo kugabanya abo baziha mu rwego rwo kwirinda ko umwe mu bana yakwisanga ashakanye na musaza we cyangwa mushiki we.
Mu mwaka ishize , Ubuholande bwahuye n’ikibazo cyo kororoka .
Mu mwaka 2009 , umuganga akaba n’umuhanga mu by’imyororokere yategetswe gutera intanga ze ababyeyi batabyemeranyijweho, byaje kwemezwa ko yari se w’abana 49.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO