Uwari umuyobozi mukuru w’igipolisi cya Kenya Japhet Koome yeguye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024.
Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko William Ruto yakiriye ibaruwa ya Koome isaba kwegura ndetse akabimwemerera.
Muri Kenya hashize igihe habera imyigaragambyo y’urubyiruko rwiswe ‘Gen-Z’ rwinubira ubuzima bukomeje guhenda, ruswa mu bayobozi, ubushomeri ndetse n’izamuka ry’ibiciro muri Kenya.
Mu myigaragambyo uru rubyiruko rwakoze rwangije ibikorwa remezo nk’inzu z’ubucuruzi, inteko ishinga amategeko ndetse bamwe muri rwo bagera kuri 40 baricwa abandi basaga 300 barakomereka.
Uru rubyiruko rwashyize mu majwi Polisi ya Kenya kugira uruhare mu kwica bagenzi babo, bakomeza kotsa igitutu Perezida wa Kenya William Ruto ngo afatire ibihano abayobozi bakuru ba polisi.
Koome yeguye nyuma y’umunsi umwe William Ruto asheshe Guverinema yose ariko yari yirinze kwirukana urwego rwa Polisi ashima ko mu gihe cy’imyigaragambyo polisi yakoze akazi gakomeye.
Igipolisi cya Kenya kigiye kuyoborwa na Douglas Kanja wari usanzwe yungirije Koome.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO