Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruNyuma y’imvura nyinshi yahitanye abantu, umugi wa Kigali ufashe ingamba zikomeye zirikuvugwaho...

Nyuma y’imvura nyinshi yahitanye abantu, umugi wa Kigali ufashe ingamba zikomeye zirikuvugwaho na benshi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kugeza muri Mata 2024 nta muntu uzaba akibarurwa mu batuye mu manegeka mu Mirenge ya Muhima, Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kuvugurura aho abantu batuye.

Uhagaze ku muhanda uva mu mujyi rwagati ugana i Nyamirambo cyangwa ukagenda witegereza iburyo bwawe, ubona abantu batuye ahantu hahanamye cyane.

Imiturire y’iyi mirenge yiganjemo aho Umujyi wa Kigali wamaze kwemeza ko hashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, ugasaba abahatuye kwimuka.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Muhirwa Marie Solange, yatangarije RBA ko hari gukorwa umushinga wo kuvugurura uburyo bw’imiturire ahantu hatandukanye, ku buryo hadakomeza kwitwa amanegeka.

Yavuze ko hari gutunganywa ruhurura zose n’ibindi bikorwa remezo abaturage bakenera, ndetse na bo bakavugurura inyubako zabo ku buryo aho bizakorwa hazaba hatagishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Ati “Nk’aha mu Biryogo murabona ko twashyizemo ibikorwa remezo by’ibanze n’abaturage bagatangira kuvugurura inzu zabo, ubu ruhurura zimeze neza, nta kibazo kigihari na kariya gace kose nta muntu tukibarira mu manegeka.”

“Ubu uwo mushinga turi kuwukora hano muri Gitega, Rwezamenyo Muhima na Kimisagara na ho twaratangiye, na ho twumva ko hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata umwaka utaha uwo umushinga uzaba urangiye, ku buryo na kariya gace kose tuvuga ngo nta muntu twaba tukibarura mu bantu batuye mu manegeka.”

Imibare y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko ibibanza 24.444 biri mu mirenge 35 igize uyu mujyi birimo inzu zigera ku bihumbi 27, ari byo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ari ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw’ubutabazi.

Muhirwa yavuze ko hazakomeza no kubakwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abantu benshi hakoreshejwe ubutaka buto.

Avuga ko mu mushinga wiswe ‘Mpazi’ wo gutuza neza abava mu kajagari mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hamaze gutuzwa neza imiryango 110 ku butaka bwari butuweho n’imiryango 30 gusa.

Mu mwaka wa 2016, mu Mujyi wa Kigali habarurwaga imiryango ibihumbi 34 yari ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights