Mu mirwano ikaze yasakiranije uru hande rurwanira Guverinoma ya RDC n’abasirikare ba M23 yabaye ku munsi w’ejo hashize M23 yirukanyije ihuriro ry’Ingabo za FARDC n’abambari bazo, rihungira mu gace ka Kaina ko muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yageze mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi ndetse no mu bindi bice byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imirwano yabaye nyuma yuko ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko rigamije gushyira akadomo ka nyuma ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Amakuru y’iyi mirwano yemejwe n’umuvugizi w’Ingabo za FARDC mu karere ka 34 ariho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yahamije ko habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za RDC.
Uyu muvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko iyi mirwano yabereye muri Bwemerimana no muri Minova.
Yagize ati: “Habaye imirwano iremereye ibera muri Bwemerimana ho muri teritware ya Masisi na Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.”
Nk’uko amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba abivuga ngo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahunze amasigamana zihungira mu gace ka Kaïna ko muri teritware ya Masisi abandi bakuramo impuzankano za gisirikare bahungira mu baturage.
Andi makuru akomeje kuvugwa n’uko uruhande rwa leta rukomeje kubeshya ko hari ibice rwigaruriye, ariko ko aya makuru ntabwo ari ukuri nk’uko umwe mu basirikare ba M23 bari muri biriya bice FARDC ivuga ko yigaruriye yabihamirije Corridorreport.com.
Hagati aho M23 ikomeje kujya imbere ku rugamba, aho isatira ibice byinshi byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Tubibutsa ko imisozi ya Kalehe yo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imaze hafi ibyumweru bibiri iri mu maboko y’intare za Sarambwe ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO