Abategura igitaramo cya IWACU2NIGHT bateguje abakunzi bacyo ko hagiye kubaho Season ya kabiri nyuma y’iya mbere yaherukaga kuba tariki ya 01 Ukuboza 2023.
Iwacu2night n’igitaramo kigamije guhuza ibyamamare nyamulenge biri mubisata bitandukanye hagamijwe kubahuza n’abafana babo maze bakaganira imbona nkubone
Aganira n’umunyamakuru wa corridorReports; Muvunyi Steven umwe mubategura iki gitaramo akaba n’umunyamakuru ku muyoboro wa Youtube witwa MM TV1 yagize ati:
«itariki nti turayishyira hanze ariko twamaze gushyira hanze itangazo rikangurira abakunzi b’ibi bitaramo bya Iwacu2night ko igitaramo kiri gutegurwa muri iki cyumweru turacyari gukuvugana n’abo duteganya ko bazakitabira kandi baka kigiramo uruhare biganjemo abanyarwenya, by’umwihariko icyo navuga ni uko kuri iyi nshuro bwo dufite n’abantu bazaturuka hanze biganjemo abanyarwenya bazaturuka mu Rwanda.
Kugeza ubu iki gitaramo kizabera i Nairobi nk’ibisanzwe! Ubwo icyo nakongeraho ni uko nitumara kumvikana n’abo duteganya gufatanya nabo nibwo tuzatangaza itariki nyayo y’iki gitaramo»
Iki gitaramo cya Iwacu2Night Kandi twakwibutsa ko gitegurwa na Muvunyi Steven ndetse na Espoir umunyamakuru muri Nayo Media.
Tukwibutse ko mu mwaka wa 2023; igitaramo cya Iwacu2Night cyabaye cyiza cyane bitandukanye n’uko byari byitezwe, kuko cyitabiriwe n’abantu benshi; biganjemo Abanyamulenge bahungiye muri Kenya ndetse n’inshuti zabo by’umwihariko abumva ururimi rw’i Kinyarwanda.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO