Mu masengesho asoza umwaka yo gushima lmana, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika anenga kuba zitanga amabwiriza ku bo zikeneye kwemerera gukandagira ku butaka bwazo, agaragaza ko ntacyo abuze muri Uganda cyatuma akenera kujya muri Amerika.
Museveni yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza, ubwo yari mu masengesho asoza umwaka yo gushima Imana.
Ni amasengesho yabaye nyuma y’iminsi mike Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken atangaje ko icyo gihugu cyagumishijeho ibihano byo muri 2021 cyafatiye bamwe mu bayobozi bo muri Uganda.
Mu bihano Amerika yafatiye bariya bayobozi harimo kwimwa icyangombwa cyemerera umuntu kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘visa’.
Ni ibihano byafatiwe abiganjemo “abayobozi, ababaye bo cyo kimwe n’abandi bagize uruhare mu gusubiza inyuma demukarasi bagatuma habaho ikandamiza ry’abantu bari mu kaga”,
Perezida Museveni asa n’ukomoza kuri ibi bihano, yagaragaje ko adakeneye kujya muri Amerika ngo kuko ntacyo abuze muri Uganda, ashimangira ko ingendo ajya ahagirira ziri mu nyungu z’abanya-Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati: “Bamwe mu banyamahanga bagerageza kudushyiraho igitutu bavuga ngo ’nimudakora ibi ntabwo tuzabemerera kujya muri Amerika’. Sinkeneye kujya muri Amerika.”
“Njya muri Amerika mu nyungu z’abanyamerika mba nasuye, kubera ko ntacyo mbuze hano cyatuma nkenera kujyayo.”
Museveni wagaragaje Uganda nk’ahantu ha mbere heza kurusha ahandi ku Isi, yavuze ko “ubwirasi bw’ibihugu by’amahanga” buterwa n’uko Abanyafurika badakoresha neza impano bafite zakabaye zibateza imbere.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO