Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeN’iki cyaba cyihishe inyuma y’itangazo rya Sosiyete sivile ya Rutshuru k’ukuba haba...

N’iki cyaba cyihishe inyuma y’itangazo rya Sosiyete sivile ya Rutshuru k’ukuba haba hari ingabo za UPDF bavuga ko zaba zinjiye Muri RDC gufasha abarwanyi ba M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe impuruza n’Inama y’urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’abo ivuga ko ari abasirikare bo mu ngabo za Uganda (UPDF) bakomeje kwinjira muri RDC ku bwinshi. 

Mu mpuruza yatanze na Twizere Sebashitsi Patien ukuriye iriya nama yavuze ko kuva mu Cyumweru gishize “abasirikare ba UPDF bafite intwaro nyinshi” bari kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Rutshuru. 

Aba basirikare ba Uganda bakaba bari kwinjira muri kiriya gihugu baciye ku mupaka wa Kitagoma uherereye muri Groupement ya Busanza, chefferie ya Bwisha. 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe kirekire ivuga ko Uganda iri mu bihugu biha ubufasha M23. 

Guverinoma ya Tshisekedi yanze kubyerura kuko ngo idashobora guhangana n’u Rwanda bafitanye amakimbirane muri iyi minsi hanyuma kandi ngo inahangane na Uganda. 

Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru ishinja Ingabo za Uganda ivuga ko ziri kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “kujya guha umusada w’Ingabo n’amasasu M23” ivuga ko iri gushiranwa n’Ingabo n’amasasu. 

Cyakora kugeza magingo aya M23 iracyagenzura ibice byinshi bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ndetse ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo n’ingabo za SDC ntabwo birashobora kuyirukana muri ibyo bice igenzura. 

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeza avuga ko inama y’urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru yasabye Guverinoma y’i Kinshasa gukora ibishoboka byose ikirukana M23. 

Iyi nama y’urubyiruko ikaba itanga impuruza ivuga ko abaturage bo mu duce M23 igenzura “bugarijwe n’ubwicanyi, gushimutwa, kurasirwa amajwi, gusahurirwa imitungo, kwinjizwa mu ngabo ku ngufu ndetse no gusambanywa ku ngufu”. 

Ni ibirego M23 cyakora ahubwo yakunze kwitirira Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko mu byo irwanira inavuga ko harimo kurinda umutekano w’abasivile n’ibyabo kuko badahwema guhohiterwa n’Ingabo za Leta n’abambari bayo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights