Mu ijambo yagejeje ku badiplomate ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo I Vaitikani, Papa Fransisiko yavuze ko inyanja ya Mediterane itakagombye kuba irimbi ry’abimukira n’impunzi bagerageza kujya i Burayi.
Iri jambo ngarukamwaka, Papa Fransisiko yaribwiye abambasaderi basaga 184 bahagarariye Ibihugu byabo i Vatikani kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2024.
Agaruka ku kibazo cy’abimukira n’impunzi zihungira ku mugabane w’u Burayi zinyuze mu Nyanja ya Mediterane [ndetse abenshi bakagwa muri iyi Nyanja], Papa Fransisiko yahamagariye Ibihugu kubaha no kirinda izi mpunzi.
Yavuze ko bidakwiye ko hari abagwa mu Nyanja ya Mediterane bagerageza guhunga kuko inyanja atari imva ahubwo ari ahantu ho guhurira no gukungahazanya hagati y’abantu n’imico inyuranye.
Yasabye ko habaho guhinduka kw’imyumvire; bityo Inyanja ya Mediterane aho kuba irimbi ikaba ‘Laboratwari y’amahoro’ [aho abimukira bakirwa, bakarindwa, bagashyigikirwa bakanashyirwa hamwe n’abandi.]
Ati: “Tugomba kandi guharanira ko buri wese agumana uburenganzira bwe bwo kuba mu gihugu cye ndetse hakanashyirwaho uburyo bwo gukoresha neza ubwo burenganzira.”
Ku bw’iyo mpamvu, Papa Fransisiko yasabye ko hajyaho uburyo bushyize mu gaciro bugenga ubwimukira ndetse bukaba uburyo bwubahirije uburenganzira n’icyubahiro by’abantu.
Mu 2022, abantu basaga ibihumbi 250,000 bagerageje kwambuka inyanja ya Mediterane; 42% by’abo bafatiwe mu nyanja basubizwa muri Libiya, kabone n’ubwo Libiya idatekanye. Muri abo bantu bose bagerageje guhungira i Burayi, abagera ku bihumbi 2, 367 baguye mu Nyanja ndetse bamwe baburirwa irengero.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryatangaje ko kandi abantu barenga 2,500 bapfuye abandi bakaburirwa irengero ubwo bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza mu Burayi mu 2023. Mu bagerageje kwambuka bose muri 2023, abantu bagera ku 186.000 bageze mu bihugu by’Uburayi.
Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abantu bagwa mu Nyanja bagerageza kujya ku mugabane w’i Burayi mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’abashobora kugwa muri Libya kubera ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu, muri 2019, guverinoma y’u Rwanda, Komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe impunzi (UNHCR), hamwe urwego rw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe rushinzwe ubutabazi, (ETM), rwatangije gahunda yo kwakira impunzi ziturutse muri Libiya kugira ngo zishake uko zizajya i Burayi cyangwa ahandi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi batekanye.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO