Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yavuze ko we na bagenzi be bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bemeranya ko ibiganiro bya Nairobi ari byo byakemura ibibazo by’umutekano muke biri burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuriraga muri Zanzibar ku ya 6 Nyakanga, uyu ni umwe mu myanzuro bahafatiye.
Imyanzuro ya Nairobi iheruka yavugaga ko Congo igomba kuganira n’imitwe yitwaje intwaro ariko nta byo Congo yakoze.
Nduhungirehe avuga ko we na bagenzi be ba EAC nasanze nta kindi cyakemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo uretse gusubukura amasezerano ya Nairobi.
Yagize ati “Twasanze ko ikibazo cyo muri kariya karere ari ikibazo kigomba kurangizwa n’ibiganiro bya politiki, tunasaba kugira ngo bigerweho yuko hatumizwa inama y’abakuru b’ibihugu b’uyu muryango wa Afurika y’iburasirazuba kugira ngo twongere guha ingufu ibiganiro by’uyu muryango bya Nairobi kuko ni byo bijya mu mizi y’ikibazo, ni byo bituma guverinoma ya Congo iganira n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo iri mu burasirazuba bwa Congo.”
Leta ya Kinshasa yakomeje gusabwa kenshi kuganira n’ihuriro ryab AFC/M23 ariko irinangira ivuga ko abawugize atari abanye-Congo ahubwo ari abanyarwanda kuko harimo abavuga ikinyarwanda.
Ihuriro rya AFC/M23 rigizwe n’abanye-Congo bo mu bice bitandukanye harimo abavuga ikinyarwanda, igihunde, igishi, ikindandi, ilingala n’izindi ndimi-shami zivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nduhungirehe yavuze ko inama izahuza Abaminisitiri b’Ubububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bya EAC ishakira igisubizo ibibazo biri mu burasizuba bwa Congo izaterana mu gihe cya vuba.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO