Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduro“Ndambiwe kubana n’umugabo utuma mpora ntukwa”! Zuchu yavuze impamvu yatumye yahukana

“Ndambiwe kubana n’umugabo utuma mpora ntukwa”! Zuchu yavuze impamvu yatumye yahukana

Zuchu aherutse gusiba amafoto ya Diamond Platnumz ku mbuga nkoranyambaga ze ayandi arayahisha bitera urujijo abatari bake. Nyuma y’ibyo yaje gushyira umucyo ku kibazo yavuzweho cyo kwahukana. 

Zuchu wakunzwe muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba yahishuye impamvu yagiye agata Diamond Platnumz , Mama Dangote na Esma Diamond mushiki wa Simba. Zuchu yavuze ko atakomeza kwihanganira kubana n’umugabo utuma abantu bamutuka. 

Unyuze kumbuga Nkoranyambaga ze, usanga nta foto cyangwa Video igaragaza ko Zuchu hari aho ahuriye na Diamond Platnumz uretse kuba ari umuhanzi ufashwa na ‘Wasafi’. 

Haba amafoto ye bwite cyangwa amashusho yarayahishe hasigaraho ibyatangajwe [post] 30 ariko ahishamo 26 hagara 4 arinazo ziri kugaragara. 

Uyu mukobwa yagaragaje ‘Post’ igaragaza igihe yari yujuje Miliyoni 300 , na Miliyoni 100 ku ndirimbo ‘Sukari’, amafoto amugaragaza asaba ‘Romeo’ kumugira ‘Juliet’ n’amashusho akubiyemo ayo magambo.Ibi byo guhisha ‘Post’ zimwe agasiga izindi bikomeje kwibazwaho kuko byaje nyuma y’aho Diamond Platnumz yari amaze kwerekana Sarah bafitanye amateka. 

Ni iki cyatumye ava mu rugo rwa Diamond Platnumz? 

Asobanura ibyo kuvayo n’impamvu yatumye ahitamo kwitandukanye n’inkuru z’urukundo yashyizwemo. 

Yagize ati:”Ndabizi ko nzwi cyane kandi ntakibazo kiba mu kuvugwa nk’icyamamare, ariko ndasabye nti mukomeze  kuguma mu ntangazaho amaku mubonye kuko hari ‘Studio’ mbamo mwakabaye mukuraho ibyuzuza inkuru zanyu.Iyi niyo mpamvu yatumye nigendera.Ndambiwe kubana n’umugabo utuma bahora bantuka”. 

Zuchu yemeza ko Diamond Platnumz yarafashe umwanya akerekana undi mukobwa akamutaka, byatumye abantu bamwubahuka cyane. 

Ati:”Nagerageje gukomera ariko kugeza ubu, integer nke zanjye ni we”. 

Zuchu yavuze ko Wasafi itajya iyobora Diamond Platnumz by’umwihariko ku bagore yatandukanye nabo. 

Mu gusoza yavuze ko arambiwe guhora mu nkuru za Diamond n’abagore batandukanye yemeza ko akwiriye kuva mu byo guhora muri izo nkuru kuko ngo zituma atabona amahoro. 

Uretse kuba Zuchu ari umuhanzi wo muri Wasafi, ni umukobwa ukorana na Diamond Platnumz ndetse yagiye akora iyo bwagaba kugira ngo yigarurire uyu muhanzi cyajora kugeza ubu, nta nahamwe Diamond yari yatura ko ‘Zuchu ari umukunzi we’ uretse kumushyigikira gusa akanga kumusebya. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights