Sondag, Desember 8, 2024
Sondag, Desember 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUncategorizedNairobi: Abacuruzi bahagaritse ibikorwa batinya imyigaragambyo ya Gen-Z

Nairobi: Abacuruzi bahagaritse ibikorwa batinya imyigaragambyo ya Gen-Z

Inzu z’ubucuruzi nyinshi mu mujyi wa Nairobi muri Kenya zirafunze, abazikoreramo batinye ko imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nka ‘Gen-Z’ rwakwangiza ibicuruzwa byabo nk’uko rwagiye rubikora rugitangira imyigaragambyo mu kwezi gushize.

Biteganyijwe ko uru rubyiruko rwigaragambya uyu munsi rwinubira ko Perezida w’iki gihugu William Ruto atasabye imbabazi ababuriye ababo mu myigaragambyo iheruka.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Kenya yatangaje ko abapfiriye mu myigaragambyo iheruka ari abantu 41 hagakomereka 360 na ho Leta ya Kenya yo itangaza ko hapfuye 25.

Gen-Z ishinja Ruto kugira uruhare mu rupfu rw’uru rubyiruko yifashishije inzego z’umutekano mu gihe Ruto we avuga ko nta mabwiriza yatanze yo kwica urwo rubyiruko.

Abateganya kwigaragambya bavuga k o niba Ruto ataragize uruhare mu rupfu rw’abo bantu, aba yarahamagaye imiryango yabo akayisaba imbabazi.

Boniface Mwangi, umwe mu bategura iyi myigaragambyo yagize ati.” Tureke gutekereza ko Hari icyo twagezeho gifatika cy’insinzi. Kuki Perezida adahamagara imiryango yabuze ababo ngo ayisabe imbabazi niba koko atari we wabikoze”

Urubyiruko rwa Gen-z ruvuga kk buri w kabiri ruzajya rwigaragambya kugeza igihe ubuyobozi bwa Kenya bwumvise ubusabe bwarwo burimo kugabanya imisoro, gushakira urubyiruko imirimo no kurwanya ruswa.

Iki gututu cy’uru rubyiruko cyatumye Perezida William Ruto yirukana abaminisiriri bose bari bagize Guverinema ye.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights