Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMwarimu Hakizimana ushaka kuba Perezida w’u Rwanda yavuze ko natsinda amatora azaha...

Mwarimu Hakizimana ushaka kuba Perezida w’u Rwanda yavuze ko natsinda amatora azaha akazi Kagame

Umwarimu witwa Hakizimana Innocent wo mu karere ka Nyabihu, ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko natsinda umukandida wa FPR INKOTANYI [Perezida Paul Kagame] bahanganye, hari umwanya yamuteganyirije. 

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, Hakizimana Innocent, yavuze ko yiteguye guha akazi Perezida Kagame. Ati “Nta majwi azandusha, usibye ko nawe namuteganyirije umwanya.” 

Uyu mwarimu yatanze ibyangombwa bimwemerera kuziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, 2024. Yavuze ko ibyangombwa bye yaje kubitanga kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyakiriye, ariko hakaba haburamo icyangombwa kimwe kigaragaza ko afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bw’umwimerere. 

Kwakira kandidatire bizarangira tariki 30 /05 /2024 mu gihe abemerewe kwiyamamaza bazamenyekana tariki ya 14 Kamena. 

Hakizimana Innocent, yigishaga kuri GS REGA ADEPR, yo mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu gihe ashimangira ko yifuza kwinjira byeruye muri politiki kuko ari kwiga muri kaminuza amasomo ya politiki (Political Science), aho yitegura kubona ‘Doctorat’. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights