Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yashimiye abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutora ku kigero cya 99.15% mu matora yabaye mu Rwanda kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.
Mu ijambo yahise ageza ku banyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo yabashimiye ku cyizere bamugiriye, avuga ko mu buzima bwe atajya ashoberwa nubwo yagera mu bibazo bikomeye.
Impamvu atajya ashoberwa ngo ni uko aba yizeye umubare munini w’abanyarwanda bamushyigikiye, afatiye ku rugero rw’abamutoye kuri iyi manda ye ya 4 atorewe kuyobora u Rwanda.
Yagize ati “Iki gikorwa cy’amatora cyo kwiyamamaza twabanje n’icyo gutora noneho n’ibyo bitugaragarije bimaze gusohoka, bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomeye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahere ko akugarurira icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe”
Yakomeje agira ati“Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyo cyizere iyi myaka yose tumaranye mwari mwabona nshoberwa?ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndibufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.”
Perezida Kagame yijeje abanyarwanda gukomeza gushyira imbere ibikorwa by’iterambere yarangiye ndetse asaba buri buri munyarwanda kugira umuco wo kunoza ibyo akora.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO