Nyuma y’uko ingabo z’u Burundi ziyemeje gufasha Wazalendo, FDLR na FARDC kurwanya M23, mu ntambara y’iminsi 3; kugeza ubu biravugwa ko uru rugamba arirwo rwaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi.
Amakuru agera kuri Corridorreport.com, avuga ko muri iyo mirwano y’iminsi itatu; yaguyemo abasirikare b’u Burundi basaga 200 abandi n’abo ba burirwa irengero harimo na bakomeretse.
Dore Amazina y’abamwe mu basirikare b’Abarundi yabashije kujya hanze nkuko tubikesha urukuta rwa Pacifique Nininahazwe rubarizwa kuri X yahoze ari Twitter.
Harimo:
- Caporal-Chef Clement Habyarimana (Matricile 76010/HR23005), yavutse mu 1983 avukira muri Komine Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura.
- 1ère Class Cassien Hatungimana (Matricile 80498/HR5122), yavutse mu 1993, avukiye muri Komine Matongo, mu Ntara ya Kayanza.
- 1ère Classe Celeus Ndayikeza(Matricile 83113/HR27179), yavutse mu 1998, avukiye muri Komine Gisagara mu Ntara ya Cankuzo.
- 2ème Classe Edson Izobampa (Matricile 87825/HR30956), yavutse mu 1999, yavukiye muri Ruhagarika.
Tubibutse ko ku wa Mbere, tariki 04 Ukuboza 2023, ariho kandi byatangajwe ko mu Ngabo z’u Burundi zifasha FARDC na FDLR kurwanya M23 ko haguyemo abasirikare ba biri b’u Burundi bafite ipeti rya Major, aribo:
- Major Onesphore Ndayiragije, wamamaye kw’izina rya Bigohe
- Major Pascal Ngendakumana.
Nk’uko M23 yakomeje kubivuga kumbuga nkoranyambaga zayo , uyu munsi tariki 07 Ukuboza 2023, ko hapfuye abasirikare benshi b’u Burundi ni mu mirwano yahesheje uriya mutwe wa M23 gufata u Mujyi wa Mushaki, wo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Niba utaze neza Mushaki, usanzwe iherereye mu bilometre 36 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aha muri Mushaki hari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR na FARDC.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO