Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaMusenyeri Nicodème wabaye Umujyanama w'Intumwa ya Papa mu Rwanda yitabye Imana

Musenyeri Nicodème wabaye Umujyanama w’Intumwa ya Papa mu Rwanda yitabye Imana

Inama y’Abepiskopi muri Togo yatangaje urupfu rutunguranye rwa Myr Nicodème Anani Barrigah-Bénissan, Arikiyrpiskopi wa Lomé, witabye Imana kuri uyu wa 4 Kanama 2024, azize indwara yari amaranye igihe gito.

Myr Nicodème yari amaze igihe gito mu bitaro aho yari arwaye indwara ya Kanseri ari na yo yamuhitanye.

Myr Nikodemu yavutse tariki 19 Gicurasi 1963, avukira Ouagadougou muri Burkina Faso. Aha ni naho yabatirijwe tariki 26 Gicurasi 1963. Mu 1966, umuryango we wagarutse muri Togo atangira amashuri abanza mu 1967 kugera 1974. Yinjiye mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Piyo wa X ya Agoènyivé mu 1974 kugera mu 1981.

Mu 1981 kugera mu 1987 yakomeje amasomo ye muri Filizofiya na Tewolojiya Muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Gall. Yabaye padiri tariki 8 Kanama 1987. Amaze kuba padiri yamaze umwaka umwe ari padiri wungirije muri paruwasi ya Lome, mbere yo kwerekeza Abidjan muri Côte d’Ivoire,gukomeza amasomo muri Institut Catholique d’Abidjan. Yakomereje i Roma mu Butaliyani mu 1990 kugera 1993 yiga Gucengera Bibiliya. Kuva mu 1993 kugera mu 1997, yagumye i Roma yiga Amategeko ya Kiliziya.

Mu mwaka wa 2000 kugera 2008, Myr Nicodème Barrigah-Bénissan yabaye umunyamabanga w’Intumwa ya Papa mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Salvador, Côte d’Ivoire na Israël.

Tariki 9 Werurwe 2008, yabaye Umwepiskopi wa 41 wa Diyosezi ya Atakpamé muri Togo. Iyi Diyosezi yayimazemo imyaka 11 maze tariki 23 Ugushyingo 2019, agirwa Arikiyepiskopi wa Lome. Yimikwa ku mugaragaro tariki 11 Mutarama 2020, afite intego igira iti “Hahirwa abatera amahoro”.

Mgr Barrigah-Bénissan yigaragaje cyane ubwo yayoboraga imirimo ya komisiyo y’ukuri, ubutabera n’ubwiyunge yari ishinzwe gushyira umucyo ku mvururu za politike zabaye muri Togo hagati ya 1958 kugera muri 2005. Mu nama y’Abepiskopi yari ashinzwe Iterambere ryuzuye rya Muntu ribarizwamo Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

Myr Nicodème yari umuhanzi w’amakinamico. Imwe muzo yahimbye ikaba ari iyitwa « Le Trône royal » yasohotse mu1993, ikaba yaranamuhesheje igihembo gikuru cy’umwanditsi muri Togo mu mwaka wa 2020. Mu nganzo ye, yagarukaga cyane ku mico yo muri Afurika, uruhare rw’umugore muri sosiyete no ku igeno.

Uretse kwandika ikinamico, Myr Barrigah yari n’umunyamuziki w’akataraboneka dore ko asize Alubumu 6 n’indirimbo zisafa 100.

Umuryango w’Imana muri Togo urashimira Imana umurage utagereranywa w’Ukwemera awusigiye, kandi ukanamusabira kuruhukira mu mahoro.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights