Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMusanze: Menya byinshi byatumye Umuforomo Jeanne atabwa muriyombi na RIB nyuma y’urupfu...

Musanze: Menya byinshi byatumye Umuforomo Jeanne atabwa muriyombi na RIB nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana biga muri Ecole des Sciences de Musanze nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri.

RIB yatangiye iperereza ku icyaba cyateye urupfu rw’uyu mukobwa w’umunyeshuri wari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko washizemo umwuka akiri muri infirmerie y’ikigo.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho umwe mu banyamakuru bakorera hano mu Rwanda ayashyize ku rukuta rwe rwa Twitter.

Abantu batagira ingano bababajwe n’urwo rupfu, bakavuga ko habayemo uburangare bukabije cyane ko binvavugwa ko umwana yasabye uruhushya bakarumwima asaba kujya kwivuriza iwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bwagaragaje ko bwashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo bugira buti: “Natwe twababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, RIB ishami rya Musanze, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego z’Umutekano kuva ejo bikiba bari gukurikirana iki kibazo.”

Ubuyobozi  bw’Akarere ka Musanse bwihanganishike umuryango wabuze umwana bakundaga.

Umuforomo wafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza iherereye mu Murenge wa Muhoza, ariko abatanga ibitekerezo baravuga ko atari we wagombaga gufatwa gusa kuko n’abamwimye uruhushya bakwiye kubiryozwa.

Uyu mwana w’umukobwa yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye  yashizemo umwjma ku wa Gatandatu taliki ya 13 Gicurasj 2023.

Bivugwa ko ashobora kuba yari amaze ibyumweru hafi bibiri mu ivuriro ry’ikigo ari naho yaguye. Iby’uko yaba yapfuye byamenyekanye hashize amasaha atatu ashizemo umwuka.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights