Abanyerondo bafashe umusore bakekaga ko ari umujura baramukubita ubundi bamunyuza mu muhanda hagati imodoka iramugonga ahita apfa.
Ni impanuka yabereye kumuhanda Kigali -Musanze Rubavu , akagari ka gisesero , umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze aho bita ku ijana 1 ,Mbarimo mbazi Roland w’imyaka 21 y’amavuko wakekwaga ko yibye , nkuko abaturage babonye iyo mpanuka babidutangarije .
uyu Mbarimo mbazi Roland akaba yakekwagaho ibikorwa by’ubujura n’urugomo , abashinzwe irondo bamwambitse amapingo maze bagenda bamukubita harimo n’ushinzwe umutekano mu umudugudu wa gahanga witwa Ntirenganya , bose bashorera nyakwigendera bamujyanye kubiro by’umurenge wa Busogo bagenda bamukubita bikomeye maze nyakwigendera agira isereri agwa mu muhanda akubitana n’imodoka ihita imugonga .
Twashatse kumenya amakuru niba abashinzwe irondo bafite m’ uburenganzira bwabo kwambika umuntu amapingo cyangwa banemerewe kuyatunga gusa umuyobozi w’umurenge twamubuze kuri telefone ngo abidusobanurire.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO