Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaMuri ya Paruwasi ifite abakristu benshi Umusore yafashwe ahishe Ukarisitiya Ntagatifu ngo...

Muri ya Paruwasi ifite abakristu benshi Umusore yafashwe ahishe Ukarisitiya Ntagatifu ngo ayitahane

Muri Tanzania, mu gace kitwa Ifakara- Morogoro, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Enock Masala, yafatanywe Ukarisitiya Ntagatifu, arimo ashaka kuyitahana, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.

Akimara gufatwa n’abarinda iyo Kiliziya ya Ifakara, ndetse agatangira kubazwa impamvu yamuteye gushaka gutorokana iyo Ukarisitiya Ntagatifu, yavuze ko atari Umugatolika, ko yagiye gufata iyo Ukarisitiya kuko yari abonye abandi bakirisitu batonze umurongo barimo bazihabwa nawe ajya kuyifata, ariko atazi uko uyihawe agomba kwitwara. Yavuze ko atari azi ko ari ikosa gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ndetse ko atari azi ko umuntu ayibahwa rimwe gusa.

Abajijwe icyatumye aza mu Kiliziya, akajya no guhazwa kandi atari Umugatolika, ngo yaracecetse, nyuma avuga ko atari azi imihango y’idini Gatolika. Gusa Padiri Mukuru wo kuri iyo Kiliziya, Marcus Mirwatu, yamaganye icyo gikorwa cy’uwo musore washatse gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ayihishe, ndetse avuga ko ibikorwa by’abantu binjira mu Kiliziya aho, bakibamo ibintu bitandukanye bimaze kwiyongera, harimo abiba ibintu by’agaciro birimo ibikoresho byo gucuranga umuziki, imikeka, Ukarisitiya Ntagatifu, n’ibindi bangiza bitandukanye.

Muri abo bagiye biba muri iyo Kiliziya mu bihe bitandukanye, ngo harimo abafashwe ndetse bashyikirizwa inkiko, ariko nk’uko Padiri Mirwatu akomeza abivuga, kugeza ubu ngo ntibaramenya icyo abo bantu batari n’Abagatolika baba bagamije iyo binjira mu Kiliziya, bagatwara Isakaramentu. Gusa nanone ubu Kiliziya ayoboye ngo ikomeje gukaza ingamba zijyanye no kuyirinda cyane.

Yagize ati, ”Byaratunaniye kumenya ngo aba bantu batumwa nande gukora ibi bikorwa bibi, ntituzi intego bafite kuri Kiliziya, ku bw’ibyo rero nasabaga ko uwo musore yakomeza agakurikiranwa, hakamenyena impamvu y’ibyo bikorwa yakoze”.

Iyi Photo igaragaza Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ubwo yari imbere y’isakramentu Ritagatifu. Ni ifoto yafashwe mubihe bya Covid-19 n’umunyamakuru witwa TUYISENGE / SRC: Archdiocese of Kigali 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights