Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23 imereye nabi igisirikare cya FARDC, Corneille Nangaa, yatangaje ko iri huriro rishyigikiwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abaminisitiri bo muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Mbere tariki ya 21 Gicurasi, nibwo Corneille Nangaa yabitangaje ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere biri mu duce M23 yambuye Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari bazo.
Aganira n’abaturage bo muri turiya duce, Corneille Nangaa yavuze ati: “Yemwe no muri Guverinoma ya Tshilombo, mu nteko ishinga amategeko, mu bakomeye bo mu [ihuriro] Union Sacrée; hari abantu badushyigikiye. Barahari bari kumwe natwe”.
Corneille Nangaa yunzemo ko adashobora gutangaza amazina y’aba bantu bo hafi ya Tshisekedi bashyigikiye M23, gusa ashimangira ko bari i Kinshasa mu rwego rwo “gutegurira inzira” intare za Sarambwe.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO