Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMu karere ka Rubavu ; Abayobozi 2 baravugwaho gusaba amafaranga abagizweho ingaruka...

Mu karere ka Rubavu ; Abayobozi 2 baravugwaho gusaba amafaranga abagizweho ingaruka n’ibiza

Ku wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwataye muri yombi umuyobozi wungirije w’Akagari ka Kabirizi, n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamyiri, bakekwaho kwaka amafaranga abagizweho ingaruka n’ibiza.

Aba yobozi bo mu murenge wa Rugerero, bafashwe tariki 18 Gicurasi, 2023 ni Uwiringiyimana Alice, w’imyaka 28, ni SEDO w’Akagari ka Kabirizi na Habumugisha Cyprien w’imyaka 33 y’amavuko, we ni Umuyobozi w’umudugudu wa Nyamyiri.

UMUSEKE wamenye ko bakurikiranyweho ibyaha birimo kwaka amafaranga abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo, bashyirwe kuri lisiti y’abahabwa imfashamyo y’amafaranga, ari guhabwa bene abo bantu.

Ikindi ngo bariya bayobozi bakurikiranyweho gushyira kuri lisiti abataragizweho ingaruka n’ibiza, “babanje kubaha amafaranga”.

Aba bayobozi kandi ngo banakurikiranyweho kuba na bo barishyize kuri lisiti y’abahabwa amafaranga, kandi bataragizweho ingaruka n’ibiza.

Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

ICYO ITEGEKO RIVUGA:

GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE ni icyaha gihanwa n’itegeko, ugihamije ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5), ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

KUNYEREZA UMUTUNGO cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7, ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA, cyo ugihamijwe ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

UMUSEKE.RW

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights