Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMu 2050 stroke izaba yica abarenga miliyoni 9 ku mwaka

Mu 2050 stroke izaba yica abarenga miliyoni 9 ku mwaka

Stroke ibarwa nk’iya kabiri mu ndwara zihitana benshi ku Isi, aho imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko yica abantu miliyoni esheshatu n’ibihumbi 600 ku mwaka, raporo nshya ikagaragaza ko mu 2050 iyo mibare izaba yarageze kuri miliyoni icyenda n’ibihumbi 700.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Umuyobozi Mukuru w’umuryango wita kuri iyi ndwara ya stroke ku Isi, Dr. Sheila Martins, yavuze ko “ibyuho mu kwita kuri iyi ndwara mu Isi biteye ubwoba”, akagaragaza ko hakwiriye impinduka zihuse uyu munsi bitari ugutegereza mu myaka icumi iri imbere.

Abashakashatsi b’uyu muryango bakoreye ubushakashatsi mu bihugu bitandatu bikize n’ibindi nk’ibyo bikennye n’ibifite ubukungu bugereranyije.

Raporo ya Komisiyo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku ndwara ya stroke, igaragaza ko mu gihe nta gikozwe umubare w’abicwa n’iyi ndwara uziyongereyeho 50% ku mwaka mu 2050.

Basanze ko ibituma iyi ndwara yiyongera mu bantu harimo ubukangurambaga buri hafi ya ntabwo ku bijyanye no kwirinda ibitera iyi ndwara, ibirimo diabetes, ibinure byo mu mubiri biri ku rugero rwo hejuru, umubyibuho ukabije, indyo ituzuye ndetse no kunywa itabi n’inzoga byinshi.

Babonye ko 91% by’impfu zose ziterwa na stroke ziganje mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bugereranyije.

Bijyanye n’uko stroke ari imwe mu ndwara zitangwaho akayabo k’amafaranga mu kuzitaho, iyi raporo igaragaza ko ikiguzi na cyo mu 2050 kizikuba. Igaragaza ko kizava kuri miliyari 891$ kiriho ubu, kikagera ku arenga miliyari 2000$, Afurika na Aziya, izaba imwe mu migabane izagirwaho ingaruka ku buryo bukomeye.

Stroke igaragazwa no kuribwa umutwe bitunguranye, kugenda no kureba bigoranye ndetse umuntu aba ashobora kugira paralysie mu bice bimwe by’umubiri.

Iri ubwoko bubiri, burimo izwi nka ‘ischemic’, iterwa n’uko amaraso asanzwe atembera mu bwonko yahagaze bitewe no kuvura kwayo, hakaba n’ubuzwi nka ‘hemorrhagic’ buterwa no guturika kw’imitsi yo mu bwonko.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights