Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMpayimana yahize kuzarega Ububiligi, Ubudage n'Ubufaransa ku byaha bakoreye u Rwanda

Mpayimana yahize kuzarega Ububiligi, Ubudage n’Ubufaransa ku byaha bakoreye u Rwanda

Philippe Mpayimana, umukandida wigenga uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yahize ko natorwa azarega Ibihugu by’Ububiligi, Ubudage n’Ubufaransa ku byaha bakoze mu Rwanda.

Uyu ni umwe mu migabo n’imigambi 50 ya Mpayimana uvuga ko ibyaha ibi Bihugu byakoze mu gihe cy’ubukoloni byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mpayimana ngo azasaba ko hajyaho urukiko rw’Umuryango Mpuzamahanga(UN) ruzaburanisha ibi Bihugu.

Ashinja Ububiligi n’Ubudage byakoronije u Rwanda kubiba amacakubiri y’amoko mu banyarwanda, ingaruka zavuyemo zikaba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ibi Bihugu byakingiye ikibaba abakoze Jenoside bagahungishirizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bakomeje ibikorwa byo kwica abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mpayimana ntiyumva impamvu kugeza ubu ibi Bihugu bitaraburanishwa ku byaha byakoze.

Ati.” Sinumva impamvu ibi Bihugu bitaragezwa imbere y’ubutabera, niba byabibye amacakubiri mu baturage kuki bitabibazwa.”?

Mu mwaka 1899 Ubudage bwakolonije u Rwanda, nyuma mu 1919 u Rwanda ruba indagizo y’Ububiligi.

Ubufaransa na bwo bushinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bwatozaga interahamwe ndetse bugaha ubufasha Leta yakoreye Abatutsi Jenoside.

Amateka avuga ko iyi Jenoside yashobotse kubera inyigisho z’amacakubiri ashingiye ku moko z’abakoloni zigishijwe aho umututsi yagiye agaragazwa nk’uwabangamiye umuhutu mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami.

Ububiligi, bugendeye kuri raporo ya UN bwavuze ko u Rwanda rufite ingabo muri DRC ndetse ko zigomba kuvayo byihuse.

Hari abafashe ibyatangajwe n’Ububiligi nko kwigaragaza nk’ubugifata Congo nk’ubutaka bwabwo nk’uko byahoze ku ngoma y’umwami Leopold II.

Ububiligi ngo nta jambo bwakagombye kugira rutunga agatoki uwo ari we wese ku mahano n’ibyaha bikorwa muri Congo kuko ngo ibyaba byose byakorwa nta byagereranywa n’ibyo bwakoze ubwo bwari bwarigaruriye Congo kugeza ubwo buyihaye n’izina ry’Ububiligi( Congo-belge).

Ubwicanyi, ubucakara, ubusahuzi bw’umutungo kamere, kwica abanye-politiki ba Congo ni amwe mu mahano Ububiligi bwakoreye Congo, n’ubu ingaruka za byo ziracyakurikirana iki gihugu.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights