Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMONUSCO yagaragaje ukuri ku byo iri gushinjwa byo kurebera M23 yigarurira agace...

MONUSCO yagaragaje ukuri ku byo iri gushinjwa byo kurebera M23 yigarurira agace ka Rwindi

Nyuma y’uko ku Cyumweru gishize M23 yigaruriye agace ka Rwindi bikavugwa ko MONUSCO yarebereye abasirikare bayo kugeza ubwo aka gace gafashwe, yatangaje ko yitandukanyije n’ibihuha biri kuyishinjwa. 

Ubwo M23 yari imaze gufata aka gace Ingabo za MONUSCO zashyizweho igitutu zishinjwa kutagira icyo zikora kuri M23, ubwo zarimo zinjira i Rwindi ndetse ku mbuga nkoranyambaga hatangira gusakara amashusho y’abasirikare ba M23 binjira muri aka gace. 

Ingabo za MONUSCO bitekerezwa ko ziba muri kariya gace zigaragara zirebera bariya basirikare ba M23, ubwo barimo bakinjiramo, aho kubarwanya kuko ubusanzwe izi ngabo ziha ubufasha ingabo za FARDC n’abambari bazo bamaze imyaka irenga ibiri zihanganye na M23 mu ntambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu. 

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, MONUSCO yanyujije ubutumwa kuri X ihakana aya amakuru yo kurebera abasirikare ba M23 binjira i Rwindi, agace gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Mu itangazo yashyize hanze, MONUSCO yagize iti “MONUSCO irahakana ku mugaragaro inkuru yatangajwe kuri Rwindi hakoreshejwe aya mashusho, irayerekana.” 

Muri ubu butumwa kandi MONUSCO yakomeje ivuga ko ikirajwe imbere no gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abaturage, biciye mu gushyigikira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’aba basirikare ba M23. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights